Impeesa WFC irashima Imana nyuma yo kurokoka impanuka

Nyuma yo kurokoka impanuka ubwo yerekezaga mu Karere ka Ngoma gukina na Ndabuc WFC muri Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri y’Abagore, ubuyobozi bwa Impeesa WFC burashimira Imana ko nta wahaburiye ubuzima.

Ni impanuka yabaye ku wa 22 Mata 2026, ubwo iyi kipe yagongwaga n’ikamyo ubwo yakataga yerekeza kuri iki kibuga yari gukiniraho na Ndabuc WFC, abakinnyi umunani n’umutoza bagakomereka.

Aganira na UMUSEKE, Perezida Janvier, yavuze ko bishimira ko nta n’umwe waburiye ubuzima muri iyi mpanuka yari ikomeye ndetse abakinnyi bose bari kumera neza uretse umutoza bitaraza neza.

Ati “Abakinnyi bose batashye ubu bameze neza uretse umutoza ariko nawe ubu ari kumera neza.”

Impeesa WFC iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda B ryo mu Cyiciro cya kabiri n’amanota atatu mu makipe arindwi.

Impeesa WFC irashimira Imana yayirinze impanuka yakoze

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *