Amateka yanditswe! Shampiyona y’u Rwanda yahinduye izina

Nyuma y’uko Banki ya Kigali [BK] isinyanye amasezerano y’imikoranire na Rwanda Premier League, Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo, yahise ihindurirwa izina yitwa ‘BK Pro League’ aho kugumwa kwitwa ‘Rwanda Premier League.’

Umuhango wo gusinyana aya masezerano y’imikoranire, wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, witabirwa n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, Umuyobozi w’uru rwego, Hadji Yussuf Mudaheranwa, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.

Undi Muyobozi wari muri uyu muhango, ni Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi n’abandi.

Aya masezerano y’imyaka itanu n’igice, afite agaciro ka Miliyari 3.250 Frw muri icyo gihe. Guhera igihe yasinyiwe, Shampiyona yahise ihindurirwa izina yitwa ‘BK Pro League.’

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi, yavuze ko imwe mu mpamvu bahisemo kuza muri Ruhago, ari uko bifuza kuzamura umubare w’abakiriya babo bakava ku bakabakaba miliyoni imwe bafite, bakaba bakwiyongera.

Yagize ati “Tumaze imyaka 60 ikorera mu Rwanda, ikorana n’Abanyarwanda. Uyu mwaka rero twibajije, iyo twireba tukareba imyaka 60, ubu dufite abakiriya bakabakaba miliyoni imwe, twumva bidahagije.”

“Turavuga ngo iyo tureba imyaka 60 iri imbere, turashaka kugera he nka BK? Niyo mpamvu rero twarebye abo dushobora gufatanya kugira ngo iyo miliyoni imwe y’abakiriye yiyongere wenda igere kuri miliyoni eshatu. Duhitamo gukorana na Rwanda Premier League kuko twese tuzi ko umupira w’amaguru mu Rwanda ukurikirwa cyane, ufite abakinnyi benshi, ugira abafana benshi kandi nk’uko twahoze tubivuga, wabaye ubucuruzi, ntabwo ari ugukina gusa no kwishimisha, wabaye ubucuruzi.”

“Rero twabibonyemo amahirwe, twanarebye uko uko Visit Rwanda yagenze. Hashize imyaka itari myinshi, Arsenal n’andi makipe akomeye ku Isi, agirana amasezerano n’u Rwanda kandi twabonye ingaruka zabyo. Twabonye ukuntu u Rwanda rusigaye ruzwi ku Isi. Twabikuyemo amasomo, tuti burya gukorana na Ruhago hari icyo bivuze.”

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa, yavuze ko n’ubwo ibyinjira muri iki kigo 60% yabyo ihabwa amakipe 16 akina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, haziyongeraho andi mafaranga azashingira ku myitwirire ya buri kipe.

Yagize ati “Twebwe dufite gahunda itari iy’amafaranga ya BK gusa. Ya mafaranga yose yinjira muri Rwanda Premier League, 60% ahabwa amakipe 16 yose akina mu cyiciro cya mbere. Ariko aho BK iziye, kubera ibyiza twayibonyeho kandi twizeye ko imikoranire izaba myiza, twasanze hari n’andi aziyongera kuri ayo agendeye ku myitwarire y’ikipe.”

“Uyu munsi hari ibyo tutarababwira, ariko hari ibigomba gukorwa ku buryo abanyamuryango bazishimira gukorana na BK kuko hari ikiziyongera kuri bya bindi babonaga. Ibiziyongera ntabwo biri munsi y’10% ku buryo ikipe izisanga ihabwa 70% y’ibyinjiye byose muri Rwanda Premier League.”

Ibi uyu Muyobozi yavuze, byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa wavuze ko BK ihita itanga miliyoni 250 Frw mu gihe miliyari 3 Frw zizatangwa mu myaka itanu iri imbere.

Jules yavuze ko imyaka ivugwa, ari imyaka y’imikino [Saison]. Yavuze ko buri mwaka w’imikino BK izajya itanga miliyoni 600 Frw.

Uyu muyobozi yakomeje avuga nk’ibisanzwe amakipe azajya ahabwa amafaranga angana ariko kandi ko haziyongeraho andi bitewe n’umwanya ikipe yabonye muri Shampiyona.

Umuyobozi wa BK, Diane Karusisi yavuze ko bahisemo kuza muri ruhago kugira ngo bongere abakiriya
Yavuze ko bizeye kuzava ku bakiriya banganga na miliyoni imwe bakagera kuri eshatu
Ubuyobozi bwishmiye aya masezerano
Ni amasezerano azamara imyaka itanu n’igice
N’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yari ahari
Ubwo Umuyobozi wa Rwanda Premier League yarebaga mu masezerano
Hadji Yussuf Mudaheranwa yavuze ko amakipe azukungukira muri iyi mikoranire na BK
CEO wa RPL, Jules Karangwa yavuze ko hazahita hatangwa miliyoni 250 Frw
Shampiyona yiswe ‘BK Pro League’

UMUSEKE.RW

Share This Article