Abanyamigabane ba Umutanguha Finance Company Plc bagiye kubarurwa

Mu 2024, Umutanguha Finance wungutse 325.495.989 Frw.

Ikigo cy’imari Umutanguha Finance Company Plc kigiye kubarura no kuvugurura amakuru y’abanyamigabane bacyo barenga ibihumbi 13, mu rwego rwo kurushaho kunoza imicungire y’imigabane no kubahiriza amabwiriza agenga urwego rw’imari mu Rwanda.

Iyi gahunda ije mu rwego rwo kugendana n’aho urwego rw’imari rugeze mu bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga, kubera ko hari amakuru ashobora kuba atakijyanye n’igihe, cyangwa hari abanyamigabane batagikoresha konti zabo uko bikwiye.

Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noël, avuga ko igitekerezo cy’iri barura gishingiye ku gukemura ibyo bibazo no gushyira ku murongo amakuru yose ajyanye n’abanyamigabane.

Ati: “Turashaka ko buri munyamigabane amenyekana neza mu buryo bwuzuye, kugira ngo abashe kubona uburenganzira bwe bwose ku migabane afite, yaba mu guhabwa inyungu, kuyigurisha cyangwa kuyongera ku yindi.”

Muhawenimana avuga ko iri barura rizagira uruhare rukomeye mu gukangurira abanyamigabane bafite konti zimaze igihe zidakoreshwa kuzikangura no kuzikoresha.

Ni gahunda kandi izoroshya ihererekanyabubasha ku migabane, by’umwihariko ku bazungura, aho hazasuzumwa niba bujuje ibisabwa n’amategeko.

Iki kigo cy’imari kivuga ko iri barura rizatangira mu mpera za Mata 2026, rikazakorwa ku bufatanye n’ikigo cyigenga gifite ubunararibonye mu bushakashatsi n’ibarura, Centre for Economic and Social Studies (CESS Ltd).

Umuyobozi wa CESS Ltd, Mutijima Prosper, avuga ko abakozi babo bazagera ku banyamigabane mu mashami n’ibice batuyemo, kandi bakabaha amakuru ajyanye n’igihe bazabarurirwaho.

CESS Ltd ivuga ko izakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho, burimo gukusanya amakuru hakoreshejwe telefone zo mu bwoko bwa ‘tablets’, mu rwego rwo kwirinda amakosa no gutuma amakuru abikwa neza kandi yizewe.

Iyi gahunda yo kubarura abanyamigabane ijyanye no kubahiriza ibyo Umutanguha Finance Company Plc yasabwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’itegeko rigenga ibigo by’imari mu gihugu.

Iki kigo cy’imari kugeza ubu gifite amashami 23 mu gihugu, ariko 17 arimo amasite 41 ni yo kizakoreramo ibarura ku banyamigabane bacyo. Iyi gahunda izatangirira mu Ntara y’Iburengerazuba mu mpera za Mata 2026.

Kugeza ubu, UFC Plc ifite umutungo ungana na 29.291.193.092 Frw, n’imari shingiro irenga miliyari 9 Frw, ndetse ikomeje gushishikariza abanyamigabane bayo kuzitabira gahunda yo kwibaruza.

Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noël

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article