Ibikoresho byifashishwa mu gihe cy’imihango, kwita ku isuku no kubona amakuru ahagije ni bimwe mu bibazo abagore n’abakobwa benshi bagira isoni zo kuganiraho cyangwa gutinyuka gushaka, bitewe no gutinya uko abandi babafata.
Ni muri urwo rwego, Umuryango AHF Rwanda wahurije hamwe abafatanyabikorwa bo mu nzego z’ubuzima, uburezi n’imibereho myiza, baganira ku mbogamizi abakobwa n’abagore bahura na zo mu gihe cy’imihango.
Muri icyo gikorwa cyabaye ku wa 29 Kamena 2026, hagaragajwe akamaro ko kubona amakuru nyayo, ibikoresho by’isuku n’ubwisanzure bwo kuganira ku bijyanye n’imihango, cyane cyane ku bangavu.
Mu mbogamizi zagaragajwe harimo kubura ibikoresho by’isuku, ipfunwe ndetse n’imyumvire ikiriho ituma bamwe batabona amakuru ahagije ku bijyanye n’igihe cy’imihango.
Rosine Umutesi, umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nubwo hakiri imbogamizi, bishimira ko urubyiruko ruhabwa umwanya wa mbere mu gushaka ibisubizo by’ibibazo birureba.
Ati: “Turashishikariza bagenzi bacu kutagira ipfunwe cyangwa ngo baterwe isoni n’uko bari mu mihango, kuko kujya mu mihango ari igice gisanzwe cy’ubuzima bw’umukobwa.”
Umuyobozi wungirije wa Rwanda NGOs Forum, ushinzwe ubuzima no guteza imbere imibereho myiza, Chris Sengoga, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo ikibazo cy’isuku mu gihe cy’imihango gikemurwe mu buryo burambye.
Umuyobozi w’Umuryango RWACHI, Nsengiyumva Jacques, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo buri muryango mu Rwanda ushyire mu igenamigambi ry’urugo ibikoresho by’isuku bikenerwa, hagamijwe kurandura ipfunwe no guha agaciro umukobwa n’umugore bari mu gihe cy’imihango.
Ati: “Isuku mu gihe cy’imihango ni igihe cy’ubuzima kigomba kwitabwaho kimwe n’ibindi, kandi kuba umukobwa cyangwa umugore ajya mu mihango ni ikimenyetso cy’uko afite ubuzima bwiza.”
Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr. Rangira Lambert, yavuze ko isuku mu gihe cy’imihango ari imwe mu ngingo zikwiye guhabwa umwanya, kuko igira uruhare mu kurinda ubuzima no gufasha abagore n’abakobwa gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi.
Ati: “Kuganira ku isuku iboneye mu gihe cy’imihango ni uburyo bwo kongera ubumenyi no guha abakobwa n’abagore icyizere cyo kubaho neza. Ni ngombwa ko buri wese agira uruhare mu guca ipfunwe no gutuma ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango bigera ku babikeneye.”
Mutoni Merab, umukozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RBC, yavuze ko imihango ari igice gisanzwe cy’ubuzima bw’umukobwa n’umugore, bityo ko idakwiriye kuba isoko y’ipfunwe cyangwa ivangura.
Ati: “Abantu bakwiriye gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatanye mu gutanga ibikenewe mu rwego rwo kwita ku isuku mu gihe cy’imihango, kuko hakigaragara imbogamizi nyinshi. Ibi bizafasha abagore n’abakobwa kugira uruhare mu iterambere no kubaho ubuzima bwisanzuye.”
AHF Rwanda yasabwe kurushaho gukomeza gukora ubukangurambaga ku isuku iboneye mu gihe cy’imihango kugera ku mashuri, imiryango n’abaturage muri rusange, kugira ngo abakobwa n’abagore bose babone ubufasha n’ibikoresho bibafasha mu gihe bari mu mihango.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
