APR FC yavuye i Huye yemye

Nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], ikipe y’Ingabo yavanye ibyishimo mu Karere ka Huye.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, hakomeje imikino y’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda y’Abagabo [BK Pro League].

Uwari uhanzwe amaso, ni uwabereye mu Karere ka Huye kuri Stade Kamena, aho Mukura VS yari yakiriye APR FC itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi.

Ku munota wa 50, rutahizamu, Djibril Quattara yari afunguye amazamu ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka maze abakunzi ba Nyamukandagira bari kuri Stade Kamena binaga ibicu.

Ikipe y’Ingabo yongeye kubona izamu ku munota wa 54 ubwo Hakim Kiwanuka yongeye guhagurutsa abakunzi b’iyi kipe ku mupira mwiza yari akinanye na Byiringiro Gilbert, maze ku wa 61 APR FC itsinda ibona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nduwayo Alex n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Ruboneka Bosco.

Ku munot wa 35, ikipe y’Ingabo yari yatakaje umunyezamu, Hakizimana Adolphe wagiriye ikibazo cy’imvune muri uyu mukino nyuma yo kugongana na Mutsinzi Patrick, maze asimburwa na Ruhamyankiko Ivan, yakomeje gucunga ibitego byayo ndetse iminota 90 irangira yegukanye intsinzi y’ibitego 3-0.

Gusa ku munota wa 53, Mukura VS yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura icyo yari yatsinzwe nyuma y’uko Aylara yabonye izamu ku mupira yahawe na Zuberi ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Gutsinda uyu mukino kuri APR FC, byatumye igumana umwanya wa kabiri n’amanota 55 ikarushanwa atandatu na Al-Hilal SC ya mbere.

Kuri Stade Kamene, ejo hateganyijwe undi mukino uzahuza Amagaju FC na Rayon Sports Saa Cyenda z’igicamunsi.

Indi mikino yabaye:

  • Al-Hilal SC 2-0 Musanze FC
  • AS Muhanga 1-2 Gorilla FC
  • Police FC 2-0 Marine FC
Bavuye kuri Stade Kamena baseka
Abafana bati ni 3-0
Ni umukino wagoye Mukura VS
Abafana ba Mukura VS ntibumvaga ibiri kuba
Bageze aho barimpfumbata
Ni umukino warebwe n’abarimo umutoza w’Amavubi, Stephen Costantine

UMUSEKE.RW

Share This Article