Kigali: Hatangiye igerageza rizafasha abagenzi kumenya aho bisi zigeze

Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions, cyatangaje ko cyatangiye igerageza ry’ikoranabuhanga rishya rizafasha abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali kumenya aho bisi zigeze mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026.

Uyu muyobozi yavuze ko ubu batangiye guteza imbere ikoranabuhanga mu gutwara abantu, aho ubu muri buri bisi 320 zikoreshwa mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali hashyizwemo ‘camera’ ku buryo hamenyekana amakuru y’aho iri, uko iri kugenda n’abagenzi bari mu modoka.

Rukera yahishuye ko kandi ubu ahantu habiri, Rwandex na Kacyiru hari gukorerwa igerageza aho hashyizweho utwapa twerekana igihe bisi iri buzire, umubare wa bisi, aho igeze mu nzira n’igihe iri bugerere ku cyapa.

Ati “Ibyo byose birerekana ko rwose inkono igeze kure iri hafi gushya. Iby’ikoranabuhanga byo twabigiyemo. Ni umushinga umaze amezi atandatu tuwukoraho kandi byahereye ku byari byarubatswe mbere, ku buryo tumenya aho bisi igeze niba yubahiriza igihe.”

Avuga ko ubu hakozwe na porogramu isigaye yereka abantu icyapa cyo gutegerwaho bisi bitewe n’icyerekezo cy’aho bagana.

Leta iri gukora ibishoboka byose ngo amahitamo ya mbere kubakora ingendomu mujyi wa Kigali abe imodoka rusange.

Ubu hari imihanda ine ifite ibisate byahariwe bisi mu masaha ya mu gitondo kuva saa Kumi n’ebyiri kugeza saa Yine na ni mugoroba kuva saa Kumi n’imwe kugeza saa Tatu z’ijoro, mu wego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga no kwihutisha ingendo ku batega imodoka rusange.

Leta ikomeje gushishikariza abantu gutega imodoka rusange mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli mu ngendo kubera ibura ryabyo no guhenda kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Hiyongeraho kandi ingingo y’uko abantu bayobotse imodoka rusange byagabanya ibinyabiziga byinshi mu muhanda bisohora imyuka yangiza ikirere.

Iki cyapa kizajya cyereka abangenzi aho bisi igeze

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *