U Rwanda rukomeje kugaragara ku ruhando mpuzamahanga aho amakipe ane afitanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwamamaza yageze muri ½ cy’imikino ya UEFA Champions Ligue. Umukino wa mbere wahuje Paris St. Germain na Bayern Munich Perezida Kagame yawurebye.
Ni umukino benshi bemeza ko wakagombye kuba ari wo mukino wa nyuma w’iri rushanwa bitewe n’uburyo aya makipe yombi akomeye muri kino gihe.
Ikipe ya PSG yatsinze uyu mukino ku bitego 5-4 bya Bayern Munich.
Perezida Paul Kagame yagaragaye ku kibuga areba uyu mukino aho yari yicaranye na Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi.
Ni umukino wari ukomeye cyane, ndetse warangiye nta nkuru, kuko amakipe yombi yashakaga kuwutsinda.
Ku munota wa 17 w’umukino Harry Kane yafunguye amazamu ku ruhande rwa Bayern Munich, ku munota wa 24 umukinnyi Khvicha Kvaratskhelia yacenze abinyuma bose ba Bayern Munich atsinda igitego cyo kwishyura.
Byari bigitangira, João Neves yashyizemo igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wavuye muri corner hari ku munota wa 33.
Michael Olise wagoye cyane PSG, ku munota wa 41′ yishyuye biba 2-2.
Ku munota wa nyuma w’inyongera mu gice cya mbere, Ousmane Dembélé yatsinze igitego kuri penaliti biba 3-2.

Igice cya kabiri cyasekeye PSG mu minota ya mbere, ku munota wa 56′ Khvicha Kvaratskhelia yashyizemo igitego cya kabiri cye biba 4-2.
Ku munota wa 58 Ousmane Dembélé yashyizemo agashyinguracumu biba 5-2.
Ntabwo byari birangiye, Bayern Munich bamwe batangiye kwibaza ko isezerewe, ariko iyi kipe yariyubatse ku buryo butangaje, itsindwa umusifuzi ariko ahushye mu ifirimbi iminota irangiye.
Dayot UpamecanoJoshua yashyizemo igitego cy’umutwe biba 5-3 ku munota wa 65.
Luis Díaz umwe mu bakinnyi beza muri uyu mwaka, yashyizemo igitego cya kane cya Bayern Munich ku munota wa 68, biba 5-4.
Umukino warangiye nta nkuru, PSG ishaka gushimangira intsinzi, na Bayern Munich ishaka kwishyura, ariko birangira kuriya.
Kwishyura mu Budage ni ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi, 2026 nabwo hitezwe umukino uzaba ukomeye.
Kuri uyu wa Gatatu, Atletico Madrid irakira Arsenal mu wundi mukino wa ½ muri UEFA Champions Ligue. Izi kipe ebyiri na zo zamamaza VISIT RWANDA.

UMUSEKE.RW
