Ubufaransa bwasabye abaturage babwo guhita bava muri Mali

Bamako iherutse kwibasirwa n'igitero cy'inyeshyamba

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yasabye abaturage bafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa kuva muri Mali bigishoboka.

Itangazo riburira abaturage rivuga ko Abafaransa bava muri Mali mu maguru mashya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata, 2026 nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa yasohoye itangazo risaba abaturage b’icyo gihugu kuva muri Mali ku bw’impamvu zitahise zitangazwa.

Gusa tariki 25 Mata, 2026 igihugu cya Mali kibasiwe n’ibitero bikomeye mu mpande zose harimo n’umurwa mukuru Bamako.

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa ivuga ku mpamvu iyo ari yo yose nta we yagira inama yo kujya muri Mali ubu.

Abafaransa basabwe gukoresha indege zitwara abagenzi mu buryo bw’ubucuruzi vuba na bwangu bakava muri Mali.

Ku batabasha kuva muri Mali basabwe kuguma mu ngo zabo, kandi bagahora bavugana n’abo mu miryango yabo, cyangwa inshuti bakababwira amakuru yabo.

Mu ijambo Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Gen Assimi Goïta, unayoboye abasirikare bafashe ubutegetsi, yavuze ko igitero cyagabwe kuri Mali cyapfubye, cyakora yemeza ko cyari gikomeye, asaba abaturage kunga ubumwe.

Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za America muri Mali, ku wa Kabiri yatangaje ko ifite amakuru ku gitero cy’inyeshyamba FLA zikorana na JNIM.

Igihugu cya Algeria gikomeje gushyirwa mu majwi yo kuba inyuma y’inyeshyamba zateye Mali.

Ziriya nyeshyamba zatangaje ku wa Kabiri ko zifite gahunda yo gufunga imihanda yose ijya i Bamako.

Perezida wa Mali yagaragaye mu ruhame nyuma y’igitero gikomeye i Bamako

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *