Muhanga: Zaninka Adela w’Imyaka 82 y’amavuko, yagiye guteka mu gikoni, agwa mu ziko arashya kugeza ubwo apfuye.
Urupfu rw’uyu mukecuru Zaninka rwabereye mu Mudugudu wa Kajeje, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza ho mu Karere ka Muhanga.
Bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu, bavuga ko uyu Mukecuru, yagiye guteka ubugari mu gikoni ahita agwa mu ziko arashya kugeza apfuye.
Umwe yagize ati: ”Asanganywe indwara y’umuvuduko w’amaraso dukeka ko ariyo ntandaro yateye iyi mpanuka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Niyonzima Gustave yemeje iby’uru rupfu, avuga ko Zaninka Adela yabanaga mu rugo n’umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 25 y’amavuko.
Impanuka yabaye umwuzukuru we yamutumye kugura imboga mu Isanteri yo mu Cyakabiri ahitwa mu Rutobwe, agarutse asanga Nyirakuru yahiye.
Ati: ”Bivugwa ko uyu mukecuru witabye Imana yari asanzwe arwaye umutima kuko abo mu muryango we babivuga.”
Gitifu Niyonzima Gustave avuga ko bagiye kohereza umurambo wa Nyakwigendera mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwe, n’icyatumye agwa mu ziko.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
