Hari umukobwa uvuga ko Hakizimana Innocent washatse kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda amuharabika, ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bafitanye ubukwe kandi ari ibinyoma.
Uyu mugabo mu 2024 ubwo igihugu kiteguraga amatora y’umukuru w’igihugu, yatangaje benshi ubwo yavugaga ko ashaka kwiyamamaza ariko abantu bagatangazwa n’imigabo n’imigambi ye.
Hakizimana yavugaga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Buvanganzo mu Cyongereza, kandi ko yari amaze imyaka 12 yigisha indimi, ariko ubu avuga ko afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).
Uyu mugabo uvuga ko ari impirimbanyi ya politiki, yaje guhindura umuvuno mu gushaka kwamamara no kugira ngo yigarurire abantu, atangira gushyira ku mbuga nkoranyambaga zirimo urwa X yahoze ari Twitter amafoto y’abakobwa batandukanye, avuga ko bari mu rukundo kandi ko bitegura gukora ubukwe vuba.
Bamwe mu bakobwa cyangwa abagore Hakizimana ashyira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko bazaba ‘First Lady’ (Umugore wa Perezida wa Repubulika) mu mwaka wa 2030, kandi ngo afite isezerano ryo kuzaba ari Umukuru w’Igihugu icyo gihe.
Hari uwitwa Devothe yigeze kuvuga ko ari umugore we mushya tariki ya 14 Nzeri 2025, ariko yivuguruza nyuma y’icyumweru, agira ati “Nejejwe no kuvuguruza amakuru nari natangaje ko ngiye gusezerana n’umuganga…Devothe ukora mu karere ka Ngororero! Yambwije ukuri ko yasabwe kandi bari hafi gukora ubukwe. Muri make yarambenze kandi bibaho.”
Umwe mu bakobwa Hakizimana Innocent aherutse gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga witwa Uwamahoro Clarisse, yabwiye UMUSEKE ko ibyo yakorewe ari ukumuharabika, kandi byamubabaje.
Yasobanuye ko Hakizimana yamusanze aho akorera akazi mu karere ka Musanze, akamusaba ko basangira fanta.
Nyuma yo gusangira ngo yamuzanyeho icyo yita ubuhehesi. Ati “Umunsi aza yadusanze mu kazi, aratuganiriza bimwe ukuntu abagabo bamwe bagira irari, avuga ko yankunze yanyishimiye.
Naramubajije nti ese ufite umugore? Arambwira ngo umugore we yagiye kwiga hanze hari undi mugabo wamujyanye. Yatubwiye ko afite abana, tumwubaha nk’umubyeyi.”
Uyu mukobwa avuga ko basangiye ifunguro rya saa sita, ndetse n’icyo kunywa ari naho yamusabye ko bafata ifoto.
Ati “Mu gutandukana, arambwira ngo waretse tugafatana agafoto. Ndamubwira ngo ko bitari bukunde? We aranga ariko ndamubwira ngo niba nta kibazo reka tuyifate.”
Akomeza ati “Nyuma njya kumva yayishyize kuri X ibintu by’ubukwe. Abantu barampamagaye bambwira ngo mfite ubukwe ndabahakanira. Gusa naramubwiye ngo ntabwo ari byiza, ibintu wakoze ntabwo bibaho, ntuzongere. Nyuma nza kumva ngo yashyizeho n’indi foto.”
Uyu mukobwa nubwo avuga ko atatanze ikirego cy’uko yaharabitswe, avuga ko yababajwe n’ibyo yakorewe na Hakimana.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze imyitwarire ya Hakizimana ndetse “bavuga ko uyu mugabo yaba afite ikibazo cyo mu mutwe.”
Hakizimana we yatangaje ko ababajwe n’abavuga ko afite ikibazo cyo mu mutwe.
Ati “Mbabajwe no gukosora Abanyarwanda imvugo bita abo badashaka ngo mfite ikibazo cyo mu mutwe? Uburwayi bwemezwa na muganga nyuma yo gufata ibizamini.”
UMUSEKE.RW
