Mu masaha yo ku mugoroba wo ku wa Mbere ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri America “byashyizwe mu kato” by’igihe gito nyuma y’uko umuntu witwaje intwaro arasiwe hafi yabyo.
Urwego rw’Umutekano rurinda Perezida wa America rwemeje ko hari umuntu warashwe n’abashinzwe umutekano ku muhanda uri hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
U.S. Secret Service yatangaje ko kurasa uriya muntu byatewe no gushyamirana n’abashinzwe umutekano.
Iki gikorwa cyabaye ahagana saa cyenda n’igice (3:30 p.m) ku isaha y’i Washington.
Matthew Quinn, Umuyobozi wungirije w’urwego rwa U.S. Secret Service yavuze ko umwe mu bashinzwe umutekano yabonye umuntu ufite intwaro atangira kumukirikirana.
Uyu mugabo ngo igihe abashinzwe umutekano bamugeragaho yatangiye kwiruka ari na ko abarasaho.
Abashinzwe umutekano ngo nibwo bamurashe arakomereka gusa ntihavuzwe inshuro yarashweho n’abashinzwe umutekano bamurashe uko bangana.
Vito Maggiolo, umuvugizi w’urwego rushinzwe kurwanya inkongi muri Washington DC, yavuze ko inzego z’ubutabazi zajyanye kwa muganga umugabo wakomeretse ndetse n’undi muntu bigaragara ko ataragira imyaka y’ubukure.
Uyu utaragira imyaka y’ubukure yakomeretse ubwo amasasu yanyuranagamo, bigakekwa ko yarashwe n’uriya wari witwaje intwaro.
Imodoka za Visi Perezida wa America zari zimaze kunyura muri uriya muhanda, na we yari azirimo mbere y’uko kuriya kurasaba kubaho.
Kugeza ubu ntihamenyekanye icyo uriya muntu yari agambiriye iperereza ryatangiye.
Nta gihe kinini gishize umugabo witwa Cole Tomas Allen arashe ku bari bitabiriye umuhango wo gusangira na Perezida Donald Trump, aho yavuze ko amuziza kuba ari umuntu “usambanya abana”.
Uyu Cole Tomas Allen yaje gufatwa ari muzima ubu ari gukurikiranwa mu rukiko.


UMUSEKE.RW
