Urukiko rwo muri Uganda, rwakatiye Abanyarwanda babiri bagurishaga imiti ikozwe mu bimera bavuga ko ivura SIDA.
Abo ni Festo Mugabe Katanye w’imyaka 37 na Nathan Karamuzi w’imyaka 28 , aho baregwa n’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha gihanwa n’ingingo 45 mu gace ka gatatu mu mategko ahana ibyaha muri Uganda.
Urukiko rwa Masaka ruvuga ko uyu Mugabe Festo Katanye ari umuturage wo mu Mujyi wa Kigali, mu gace ka Kanombe. Ni mu gihe mugenzi we Karamuzi we atuye mu karere ka Kyotera aha muri Uganda.
Umushinjacyaha Micheal Wakosase yabwiye Urukiko rwa Masaka ko ku wa 30 Mata 2026, aba Banyarwanda bagaragaye kuri Golf Lane Hotel i Masaka bagurisha imiti gakondo Amashilingi ari hagati ya 150.000 na 300.000, babeshya abaturage ko ivura HIV/SIDA.
Urukiko ruvuga ko rwumvise umwe mu bakiriya bagize amakenga, agahamagara police nayo yaje kubata muri yombi.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kubakatira igihano gikomeye cy’imyaka 10 mu rwego rwo gutanga isomo no ku bandi bakora ibinyuranyije n’amabwiriza agenga ubuvuzi, kubera ko bayobeje abaturage, batuma bizera ko SIDA ikira .
Gusa umucamanza Abdallah Kayiza wari uyoboye inteko Iburanisha, yavuze ko bemeye icyaha banasaba imbabazi, ntibagora ubutabera kandi ko ari ubwa mbere bari bakukiranyweho ibyaha, bityo ko izo ari impamvu zituma boroherezwa igihano.
Kayiza yatangaje ko bakatirwa igifungo cy’imyaka itatu cyangwa se gutanga ihazabu y’Amashilingi 300.000, abamenyesha ko niba batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, bashobora kujurira.
Urukiko rwa Masaka rwategetse ko imiti y’ibyatsi aba Banyarwanda bafatanywe yajyanwa muri laboratwari y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti kugira ngo ikorerwe isuzuma.
UMUSEKE.RW
