Musanze: Umusore wafataga ku ngufu akanakomeretsa abagore YAFASHWE

Musanze iri mu ibara ritukura cyane

Umusore wo mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana, warangwaga n’ibikorwa by’urugomo byo gufata ku ngufu no gukomeretsa abagore yatawe muri yombi kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.

Uyu musore ngo yakundaga kugendana intwaro gakondo zirimo umuhoro, inyundo, icyuma n’ibindi, agakanga abagore abafata ku ngufu ababyanze akabakomeretsa.

yanatawe muri yombi nyuma yo gufata umwana w’umukobwa akamukingirana ashaka kumusambanya agatabarwa na Polisi.

Bamwe mu bagore bahuye n’uyu musore akabakomeretsa bavuga ko yabahungabanyije bikomeye, ndetse bari basigaye batinya gutuma abana ku muhanda, bagasaba ko yabanza akitabwaho yaba afite uburwayi akavuzwa akabona kugarurwa mu baturage yarakize.

Umwe muri bo yagize ati “Yaramfashe aranshorera tugeze imbere ambwira ko afite icyuma n’umuhoro, ko ninanga ibyo antegeka antema igikanu. Hari n’umugabo yakuyemo ijisho twifuza ko niba arwaye yavuzwa kuko umutekano wacu ni muke cyane n’abana ntitwari tukibatuma.”

Undi na we ati “Twarahuye arambwira ngo n’ubundi yari andwaye, yari afite inyundo icyuma n’umuhoro, abonye nanze ankubita inyundo mu mutwe ku kaboko no mu mugongo, n’umukobwa twari kumwe na we amukubita inyundo, yari no kuzica abantu ahubwo.”

Undi na we watabawe na Polisi yamukingiranye mu nzu ati “Yankurubanye ku ngufu anjugunya mu nzu arakinga, wabonaga ubugabo bwasheze ashaka kumfata ku ngufu turarwana ankubita inyundo gatatu mbona ko agiye kunyica, Abapolisi bari hanze yanze gukingura bamubwira ko nibamusanga mu nzu bamwica, ni uko arabumva arafungura mukira gutyo.”

Aya makuru kandi yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Kalima Augustin, yizeza abaturage umutekano uhagije ndetse yemeza ko barimo gufatanya n’umuryango we ngo avuzwe.

Yagize ati “Amakuru y’uko uyu musore yakoraga ibyo bikorwa by’urugomo nibyo, ariko icyo ubuyobozi turimo gukora ni uko dufatanya n’ababyeyi be ngo ahabwe ubuvuzi, cyane ko hari n’impapuro yari asanzwe afite yivuruzagaho.”

Kugeza ubu uyu musore akomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, andetse zinamukurikiranira hafi ku bufatanye n’umuryango we kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

Amakuru avuga ko bikekwa ko uyu musore yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *