U Rwanda rwafunze umupaka uruhuza na Congo

Umupaka wa Goma na Gisenyi , uhuza u Rwanda na RDCongo wafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabwiye UMUSEKE ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uciye mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri iki gihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Proseper yavuze ko iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, mu rwego rwo guhagarika urujya n’uruza, no kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda.

Yavuze ko Abanyarwanda bari muri RDC bo bafashwa gutaha.

Ati “Buri gihe umunyarwanda aba afite uburenganzira bwo gutaha mu gihugu nk’uko n’umunye-Congo aba afite uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cye, icyo gihe banyura ku mipaka bakagira uko bakirwa haba hari inzego z’ubuzima zigira uko zibasuzuma.”

Meya w’akarere ka Rubavu avuga ko abambuka bari kubanza gusuzumwa harebwa niba nta bwandu bwa Ebola bafite, ndetse n’ingamba z’isuku zakajijwe kandi hagakorwa ubukangurambaga bugamije kuzamura ubumenyi ku ndwara ya Ebola.

Yasabye abatuarage gutanga amakuru ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Ebola, abasaba  gukomeza kuguma mu gihugu mu gihe icyorezo kigikurikiranwa.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo byatangajwe ko mu Ntara ya Ituri iri mu Burasirazuba bw’amajyaruguru ya Congo habonetse umurwayi wa Ebola, nyuma haboneka n’abandi banduye.

Ku wa Gatandatu Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, cyatangaje ko abanduye bageze kuri 336 mu gihe abapfuye ari 87.

Amakuru avuga ko Ebola yaba yagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *