Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwahamije ko Uworizagwira Florien, wamamaye nka Yampano, yatawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Yampano yafunzwe ku wa 16 Gicurasi 2026, akekwaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yavuze ko uyu muhanzi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje, kandi dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umukunzi w’uyu muhanzi, ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, aheruka gutangaza ko aba bombi bagiranye ikibazo, maze aza kumugongesha imodoka ubwo yari ateze moto, bimuviramo gukomereka.
Yagize ati: “Yahagaze mu muhanda hagati, hatari no ku cyapa, hanyuma ahita ansohora mu modoka. Kubera ko nta kindi nari gukora, narasohotse hanyuma mfata moto. Nkimara kwambara ingofero (casque), narebye inyuma mbona yadukurikiye, ngira ngo agiye kumbwira ngo nsubire mu modoka, ariko mbona yongereye umuvuduko aratugonga.”
Yavuze ko Yampano yari yaramuteye ubwoba ko naramuka abitangaje azamwambura ubuzima. Ngo ibi byabaye muri Werurwe uyu mwaka, ndetse yari yaramaze gutanga ikirego mu Bugenzacyaha.
Mbere yo kwitaba RIB, Yampano yabanje gufata amashusho asobanura intandaro y’amakimbirane n’umukunzi we witwa Vava, avuga ko yamubereye umuntu mubi, yamwibye, yamuciye ku nshuti ze zose n’umuryango, ndetse anamukuriramo inda eshatu.
Yagize ati: “Ntabwo yambereye umugore mwiza. Vava akigera mu buzima bwanjye, bwahise bumera nk’akayunguruzo katobaguritse. Buri kintu cyanjye cyose cyahise kijya ku gasozi….”
Yakomeje avuga ko yamwibye ibintu byo mu rugo, amusuzugura ndetse akamuteranya n’inshuti n’umuryango we, aho yavuze ko ababyeyi be batakigeraga iwe kubera amakimbirane yatewe na Vava.
Yampano yagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, Vava yakuyemo inda eshatu yari yaramuteye.
Yagize ati: “Yari yararahiriye kujya kundega no kumfungisha… mu mwaka umwe gusa yakuyemo inda 3… ndetse n’ubu ashobora gukuramo inda y’amezi 5.”
Yampano afunzwe mu gihe kandi mu rukiko hakiri ikirego yarezemo Uzabakiriho Cyprien, uzwi nka Djihad, n’abo bareganwa bafunzwe bazira icyaha cyo gukwirakwiza amashusho ye y’urukozasoni.
UMUSEKE.RW
