Igisoro ni umwe mu mikino gakondo yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 1510 ku ngoma y’Umwami Ruganzu II Ndoli.
Ni umukino ukinanwa ubuhanga bwinshi hifashishijwe insoro (zimeze nk’utubumbe duto) bagenda betereka mu twobo twabugenewe.
Ni umukino amateka agaragaza ko na Ruganzu Ndoli yawukinnye kuko hirya no hino mu gihugu hari ibimenyetso byamwitiriwe nko ku bitare bya Mpushi muri Kamonyi ahari igisoro, ikibumbiro, amajanja y’imbwa ze n’intebe yicaragaho.
Ubwo kuwa 20 Gicurasi 2026 hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingoro z’Umurage, Intebe y’Inteko ,Amb. Masozera Robert, yavuze ko kuri ubu abakiri bato usanga bakunda imikino mva mahanga ariko hari ikizere ko igisoro nacyo kizakundwa bigizwemo uruhare n’abakuze n’ababyeyi bakawutoza abato.
Ati “Uyu mukino bakawunda, abantu bagasabana. Ariko ikibazo twibaza ,uwo mukino ko wari ukunzwe, umaze igihe kirekire byaje kugenda gute kugira ngo ubone ugenda ucika intege, abanyarwanda ,urubyiruko batangite kwihitiramo amakarita,imikino mva mahanga. “
Akomeza ati “[…] Ariko abakuru cyane cyane natwe twabigizemo uruhare rwo kudatoza abakiri bato iyi mikino gakondo,twese twagiye mu kuvuga ngo ibyo hanze biruta iby’iwacu.Inteko y’Umuco turi kugerageza kubumvisha agaciro k’iby’iwacu. Igisoro ni umwe mu Mirage twatangiye kuganiraho cyane.
Intebe y’Inteko Amb Masozera asanga umukino w’igisoro ari ingenzi by’umwihariko abakiri bato kuko utuma abawukina bunguka byinshi .
Ati “Igisoro kirimo ubwenge,kirimo indangagaciro nyinshi,ni umukino uyu munsi twahaye urubuga cyane. Igisoro byaje kugaragara ko gishobora no guhuza n’ibihugu. “
Amb Masozera avuga ko kugeza uyu mukino watangiye no gukinwa no mu ntara ya Rhénanie-Palatina yo mu Budage isanzwe ifitanye umubano wihariye n’ubutwererane n’u Rwanda .
Hari gahunda yo kukinjiza mu mimikino Umurenge Kagame Cup
Yavuze ko kugira ngo uyu mukino udakendera, hari gutekerezwa uburyo wakwinjizwa mu mikino y’Umurenge Kagame Cup , ndetse abatsinze bakajya bahabwa ibihembo.
Ati “ Mu biganiro na Minisiteri ya Siporo harimo guteza imbere umukino w’igisoro, nawo ukaba wajya mu rutonde mu mikino ikinwa mu yandi marushanwa. Hari amarushanwa yitiriwe umukuru w’igihugu cyacu, Umurenge Kagame Cup. Igisoro cyakongerwa mu mikino yajya ikinwa mu Murenge Kagame Cup. Mu Rwanda hari ababugu( abakina igisoro), batekereza gushyiraho Federasiyo yabo.”
Ni iki abato batekereza ku Gisoro ?
Murwanashyaka Shema wiga ku GS Mburabuturo mu Mujyi wa Kigali akaba ari nawe wahize abanda mu irushanwa ry’Igisoro ryahuzaga amashuri.
Uyu avuga ko kumenya igisoro birushaho kubagura mu bitekerezo kandi bagasabana na bagenzi babo.
Ati “ Bituma duhura n’abandi banyeshuri bagenzi bacu, bigatuma tumenyana birushishejo. Uyu mukino udufasha kubara neza, mu gukina hari igihe wibeshya ugakora ikosa rimwe,mugenzi wawe agahita akurya inka ( insoro) zawe zose wibeshye gato. “
Akomeza ati “ Baramutse bawuzanye mu bigo, waba ari umukino mwiza cyan kuko byajya bituma tubasha kumenyana n’abandi bana byarushaho gutuma tumenyana n’abandi bana.”
Nizeyimana Samwel wiga kuri GS Bale yo mu karere ka Ngoma ati “Umukino w’igisoro ushobora gufasha umuntu gutekereza vuba,yaba mu mibare no bindi bintu. “
Umukino w’igisoro, uteye ku buryo ugikina atazarira mu bitekerezo, ahubwo arasa byihuse ku cyo ashaka kugeraho, uteye kandi ku buryo ugikina ibyo akora byose biba birimo gutsinda, no gutahana iminyago y’uwo yatsinze nk’ikimenyetso kigaragariza buri wese ko yatahanye intsinzi koko.




UMUSEKE.RW
