Ikipe ya Aston Villa iri mu zihagaz eneza i Burayi ni yo yegukanye igikombe cya Europa Ligue itsinze Freiburg yo mu Budage ibitegko 3-0.
Umukino wasaga naho wihariwe cyane na Aston Villa gusa mu minota ya mbere ntabwo amahirwe yagiye ibona yayakoresheje neza ngo abyare ibitego.
Iyi kipe yaherukaga gutwara igikombe cy’Ubwongereza (ubu kitwa Carabao Cup kubera umuterankunga) mu mwaka wa 1996 bivuze ko hashize imyaka 30.
Naho igikombe cyo ku rwego rw’i Burayi, iyi kipe yagiherukaga mu myaka 44 ishize.
Hafi igice cya mbere cy’umukino kigiye kurangira, umukinnyi Youri Tielemans ukina hagati asatira ni we wafunguye amazamu ku mupira waturutse kuri Morgan Rogers, undi aritambika awutera atawuhagaritse uruhukira mu izamu, hari ku munota wa 41 w’umukino.
Iminota 45 y’igice cya mbere yongeweho iminota itatu, Freiburg ntiyamenye ibibaye, ku mupira wateretswe ku mbehe na John McGinn, umukinnyi Emiliano Buendía wanabaye umwiza muri uyu mukino, yakaraze umupira inyuma y’urubuga rw’amahina uragenda uruhukira mu nshundura, biba 2-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Villa yakomeje gukina neza kurusha ikipe yo mu Budage.
Ku munota wa 58 Villa yari isoje akazi, ku gitego cya Morgan Rogers wahawe umupira na Emiliano Buendía.
Aston Villa ifite igikombe cy’Uburayi (European Cup) ubu kitwa UEFA Champions League, yagitwaye mu mwaka w’imikino wa 1981-82, hari hashize imyaka 44, ikanagira igikombe kiruta ibindi i Burayi (European Super Cup) na cyo yatwaye mu 1982.
BBC ivuga ko abakinnyi 9 mu bakiniye Aston Villa yo mu mwaka wa 1982 barebye umukino w’uyu munsi kuri Besiktas Park mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya.
Unai Emery yasimbuye Steven Gerrard ku mwanya w’umutoza wa Aston Villa hari mu Ugushyingo 2022 iyi kipe yarushaga ibanza ku murongo wo kumanuka mu cyiciro cya kabiri amanota 3.
Akazi ka Unai Emery ni ako kwishimira muri iyi myaka ishize kuko yubatse ikipe ikina neza kandi itsinda. Kuri Unai Emery ni igikombe cya Europa Ligue cya 5 atwaye.






UMUSEKE.RW
