Ubuyobozi bw’Umutwe wa AFC/M23 bugenzura intara ya Kivu y’Amajyepfo, bwatangaje ko umuntu wa mbere yagaragaweho icyorezo cya Ebola, mu mujyi wa Bukavu, uhana imbibi n’u Rwanda, ndetse yamuhitanye.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yanditse kuri X ko “hari uwasanzwemo Ebola mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu mujyi wa Bukavu.”
Yavuze ko ari umuturage wari uvuye i Kisangani, muri Tshopo, ahiganje umubare munini w’abanduye icyorezo cya Ebola.
Yatangaje ko uwo muturage yahise ashiramo umwuka mbere y’uko hemezwa neza icyamuhitanye.
Ati: “Uwo muturage afite imyaka 28. Ku bw’ibyago yahise apfa mbere y’uko twemeza nyirizina icyamuhitanye.”
Usibye Bukavu, no mu bice bigenzurwa na M23 birimo Goma, hatangajwe ko Ebola yahageze kandi imaze kwandura benshi, nubwo umubare nyirizina utaratangazwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko rihangayikishijwe n’uko ubuyobozi bwa RDC budatangaza umubare w’abamaze kwandura icyo cyorezo umunsi ku wundi.
Imibare iheruka ya OMS yo ku wa 17 Gicurasi 2026 igaragaza ko abantu barenga 600 bamaze kwandura, mu gihe 139 bamaze kuyicwa.
UMUSEKE.RW
