Amb Urujeni yahaye Papa impapuro zo guhagarari u Rwanda i Vatican

Amb. Urujeni yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican.

Ni igikorwa cyabaye kuwa 21 Gicurasi 2026, ubwo Papa yakiraga impapuro za ba Ambasaderi bashya b’ibihugu bya Sierra Leone, Bangladesh, Yemen, u Rwanda, Ibirwa bya Maurice,  Namibia, Chad,  na Sri Lanka.

Mu butumwa yabahaye, Papa Leo  XIV ,yasabye ba ambasaderi kujyana ubutumwa bwe  bw’ubushuti, icyubahiro n’amasengesho ku bakuru b’ibihugu baturukamo.

Papa yahamagariye ibihugu n’ababihagararira kubaka ikizere mu mubano mpuzamahanga , ashimangira ko dipolomasi igomba kurenga imbwirwaruhame nziza no gutanga ibisobanuro bitomoye.

Papa Leo  XIV  yashimangiye ko ibiganiro nyakuri bisaba umutima uhindutse n’ubushake mu gushakira inyungu rusange kurusha iz’umuntu ku giti cye.

Papa yasabye ibihugu kutirengagiza abakene

Ati “ Nta gihugu, muryango, cyangwa urwego mpuzamahanga rushobora kwiyita ko rutanga ubutabera kandi rurangwa n’ubumuntu, niba rugororera cyangwa rugereranya intsinzi yarwo ku mbaraga cyangwa ubukire gusa, mu gihe rwirengagiza abakene n’abatishoboye.

Papa yavuze ko na Yezu yakundaga bakene , abanyantege nke bityo nta mpamvu yo kubirengagiza.

Yasabye abo bayobozi  gufasha Vatican na Kiliziya Gatorika mu butumwa bwayo bwo guteza imbere ibiganiro , ubwumvikane no gushakira amahoro Isi.

U Rwanda na Vatican bisanzwe bifitanye umubano w’igihe kirekire wubakiye ku ndangagaciro zihuriweho n’imikoranire ihamye.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *