APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2026: Uko umukino wagenze

Ikipe y’Ingabo yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, penaliti zahushijwe na Kwizera Olivier na Ndikumana Asman mu gihe ikipe y’Ingabo yo yazindiwe zose na Denis Omedi, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert na Hakim Kiwanuka.

Rayon Sports yasoje igice cya mbere yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uri kubera muri Stade Amahoro.

Ni igitego cyatsinzwe na Ndikumana Asman kuri penaliti yari akorewe ku munota wa 43.

Ni igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi n’ubwo Rayon Sports mu minota isoza igice cya mbere ari yo yasatiriye cyane kurusha ikipe y’Ingabo.

46′ Igice cya kabiri cyatangiye.

Amakipe yagarutse mu kibuga gukina iminota 45 y’igice cya kabiri isobanuye byinshi ku kipe y’Ingabo.

48’: APR FC itangiye igice cya kabiri isatira.

Togui yari ashatse guha umupira Quattara ariko ufatwa neza n’umunyezamu, Kwizera Olivier.

50’: APR FC ibonye igitego cyo kwishyura.

William Togui atsindiye ikipe y’Ingabo igitego cyo kwishyura cy’umutwe ku mupira ahawe na Djibril Quattara.

54’: Abafan aba APR FC mu byishimo nyuma yo kubona igitego

Nyuma y’igitego cya Togui, abakunzi ba APR FC bahagurukije Stade Amahoro.

56’: APR FC iri gushaka igitego cya kabiri

Ikipe y’Ingabo ikomeje gusatira biciye kuri Gilbert, Quattara, Ruboneka na Togui.

59’: Rayon Sports yakangutse.

Murera yongeye gusatira biciye ku barimo Kitoga uri gukoresha amakosa menshi abakinnyi ba APR FC.

62’: Umukino wagabanyije umuvuduko

Amakipe yombi yatangiye gucungana nyuma y’uko ari kunganya igitego 1-1.

64’: Rayon Sports n’umupira

Kabange akorewe ikosa na Mugisha Gilbert, umusifuzi, Rulisa ahuha mu ifirimbi.

65’: Rayon Sports ikorewe ikosa.

Youssou Diagne akorewe ikosa na Djbiril Quattara, abaganga bajya kumuvura.

66’: Gusimbuza kwa APR FC

Umutoza w’ikipe y’Ingabo akuyemo Memel Dao na Mugisha Gilbert, basimburwa na Dauda Yussif na Hakim Kiwanuka.

69’: APR FC yari ibonye igitego

Hakim Kiwanuka ateye umupira ukomeye mu izamu ariko Olivier awufata byoroshye.

72’: Gusimbuza kwa Rayon Sports

Haringingo akuyemo Azziz Bassane utabaye mwiza uyu munsi, asimburwa na Mugisha Didier.

74’: Coup franc ya APR FC

Quattara akorewe ikosa na Ganijuru nko muri metero 30 uva ku izamu ririmo Kwizera Olivier.

76’: Gusimbuza kwa APR FC

Ruboneka Bosco ahaye umwanya rutahizamu, Mamadou Sy.

79’: Abaganga ba Rayon Sports basubiye mu kibuga

Tchimanga aryamye hasi nyuma y’umupira yakubiswe ku mutwe, abaganga berekana ko agomba gusimburwa.

81’: Gusimbuza kwa Rayon Sports

Tchimanga wababaye ku mutwe, asimbuwe na Emery Bayisenge.

83’: Umukino wajemo amakosa menshi

Abaganga bari kujya mu kibuga buri kanya kubera amakosa bari gukorerwa buri kanya.

86’: Gusimbuza kwa APR FC

William Togui asimbuwe na Denis Omedi.

88’: Umukino urakomeje

Buri kipe iri gucungana n’indi ngo irebe ko yasoza 90 nta gitego cya kabiri itsinzwe.

90’: Hongeweho iminota ine y’inyongera

Nyuma yo gusoza iminota 90 y’umukino, umusifuzi wa kane, Kayitare David yongeyeho iminota ine.

90’+4: Coup franc ya Rayon Sports

Mugisha Didier akorewe ikosa na Ronald Ssekiganda ariko ntacyo itanze.

90’+4: Umukino urarangiye

Iminota 90 irangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, hagiye kwitabazwa za penaliti.

Ubwo Hakizimana Adolphe yari amaze guhesha ikipe ye igikombe
Nyuma ya penaliti ya nyuma ya APR FC yatewe na Denis Omedi
Ikipe y’Ingabo yisubije igikombe cy’Amahoro
Mu Nzove hatashye igikombe cyegukanywe n’Abagore
Byibura Murenzi yahawe ibyishimo n’abakobwa be

UMUSEKE.RW

Share This Article