Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Muhanga barifuza ko mu ishyamba riri munsi y’Igororero hashyirwaho irondo ry’umwuga cyangwa uruzitiro, kuko bavuga ko bahibirwa buri mugoroba cyangwa mu rukerera.
Ni ishyamba abaturage bavuga ko bibirwamo amafaranga, ibikapu na telefoni, riherereye munsi y’Igororero rya Muhanga, hagati y’Umurenge wa Nyamabuye na sitasiyo ya Polisi yo muri uwo murenge.
Bamwe mu baturage bavuga ko iyo banyuze hafi y’iri shyamba berekeza i Ruhina, Kabeza, Nyarutovu, mu Cyakabiri, i Murambi cyangwa i Munyinya, bahura n’insoresore zibambura ibyo bafite.
Babwiye UMUSEKE ko mu bihe bitandukanye bahibiwe, bagasaba ko hashyirwa abanyerondo cyangwa se ubuyobozi bukahazitira.
Manirakiza Patrick ati: “Abamaze kwibirwa muri iri shyamba ni benshi, kandi hashyizwe irondo iki kibazo cyakemuka.”
Umutoni Francine avuga ko abagore aribo bahibirwa cyane, kuko abajura babasuzugura bakabambura ibyo bafite batitaye ku mubare wabo, kuko hari ubwo babatega ari bake.
Ati: “Tuhanyura twizeye ko ari ho hagombye kuba hari umutekano, kuko abarinda Igororero cyangwa ikigo cya Polisi baba bafite imbunda, tukumva ko abajura batatinyuka kwiba bareba inzego z’umutekano.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko hashize ukwezi aho abajura bamburira abaturage hafatiwe insoresore 12 bazishyikiriza Ubugenzacyaha.
Ati: ”Umutekano w’abaturage ni wo ugomba gushyirwa imbere.”
CIP Hassan avuga ko niba ibikorwa byo kwambura abaturage byongeye kubura, abaturage bagomba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo barindirwe umutekano.
Gusa nubwo bimeze bityo nta rondo kugeza ubu rirahashyirwa, ari nabyo abaturage bifuza ko ryahashyirwa cyangwa hakubakwa uruzitiro.
Bamwe mu batuye uyu Mujyi bavuga ko hari n’utundi duce abajura bakunze kwamburiraho abaturage, harimo Ruvumera, ishyamba ry’i Kabgayi ndetse n’ahagana i Nyabisindu werekeza ahitwa Bitineti.
Bakavuga ko babangamiwe n’uyu mutekano mukeya ugaragara aho hantu, kandi ko batazajya bataha kare ngo basige ibyo barimo batinya kwamburwa ibyabo muri ayo masaha.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.
