Ababiri baruta umwe. Iyo umwe aguye, undi ashobora kumufasha kubyuka. Ayo ni amagambo aboneka muri Bibiliya, ari ku butumire bwa Didi Love wahoze akundana na Kwizera Olivier.
Iradukunda Diane, uzwi ku izina rya Didi Love ku mbuga nkoranyambaga, wavuzwe cyane mu rukundo n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier, agiye kurongorwa n’umusore ukomoka muri Nigeria.
Didi Love ni umwe mu bakobwa b’ikimero gitangaje bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, aho anamenyekanisha ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye.
Yavuzwe mu rukundo na Kwizera Olivier, ukinira ikipe y’igihugu ndetse na Rayon Sports muri iki gihe.
Urukundo rw’aba bombi rwasakaye cyane mu itangazamakuru, aho byavugwaga ko uyu mukinnyi yatwawe n’ikimero cy’uyu mukobwa kugeza ubwo iby’umupira abitangamo umusaruro nkene.
Amakuru UMUSEKE ifite agaragaza ko Didi Love agiye kurushinga na Johnkinsley Nwanko ukomoka muri Leta ya Anambra muri Nigeria.
Kugeza ubu, Didi n’uyu muherwe bamaze gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye muri Nigeria.
Biteganyijwe ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera muri Garden Park mu Mujyi wa Kigali ku i Rebero ku wa 28 Kamena 2026.
Ni mu gihe gusezerana imbere y’Imana na byo bizabera aho i Rebero, nyuma yaho abatumiwe bakazakirira aho.
Mu bihe bitandukanye, Johnkinsley Nwanko yagiye agaragaza urukundo rudasanzwe akunda Didi Love, aho yagiye amuha impano zitandukanye zirimo imodoka zigezweho n’ibindi, na Didi na we akamugaragariza ko ari we mugabo w’inzozi ze.






Kanda hano urebe Didi Love https://www.instagram.com/didilove_964?igsh=NzNiNm15Mm1jYXJ1
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
