Urukiko mpuzamahanga rwemeje ko Ubwongereza butazishyura u Rwanda miliyoni y’ama-pounds kubera amasezerano yo kwakira abimukira yahagaritswe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Keir Starmer nyuma gato yo gutangira imirimo ye.
Guverinoma y’u Rwanda yari yajyanye ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga nkemurampaka rwo mu Buholandi, rurega u Bwongereza kwica amasezerano bwagiranye na rwo yo kwakira abimukira, bityo ko u Bwongereza bwakwishyura amafaranga arenga miliyoni 100 z’ama-pounds.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Guverinoma yabanjirije iy’aba Conservateur, yari agamije kubona u Bwongereza bwohereza abimukira mu Rwanda, ariko na rwo rukabona amafaranga mu rwego rwo gufatanya kwakira abo basaba ubuhungiro, harimo kubabeshaho no kubashakira imirimo bageze mu gihugu.
Abavoka bahagarariye u Bwongereza mu gihe cy’iminsi itatu basobanuriye urukiko rwo mu Buholandi ko “byumvikana rwose” ko gahunda ariya masezerano yari guseswa igihe mu Bwongereza hari kujyaho ubutegetsi bushya, kandi ko “byumvikane neza” ko nta yandi mafaranga yari kwishyurwa.
Bahakanye kandi Ubwongereza bwarenze ku masezerano. Babwira urukiko ruhoraho rw’ubukemurampaka rwa La Haye, ko “U Rwanda nta burenganzira ubwo ari bwo bwose rufite ku ndishyi z’amafaranga rusaba.”
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, w’u Bwongereza Rishi Sunak, ni we watangije iyi gahunda mu rwego rwo gukumira abambukaga mu mato mato banyuze mu muyoboro w’u Bwongereza n’u Bufaransa mu nzira zitemewe.
Iyi gahunda yo kugirana amasezerano n’u Rwanda yari yatangajwe bwa mbere mu 2022 na Minisitiri w’Intebe icyo gihe Boris Johnson.
Amasezerano yasinywe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda yahagaritswe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer muri Nyakanga 2024. Aya masezerano ataravuzweho rumwe yatumye u Bwongereza bwishyura u Rwanda arenga miliyoni 700 z’ama-pounds mu gihe abimukira bane ari bo boherejwe mu Rwanda.
Yashyizweho iherezo ku mugaragaro muri Werurwe, 2026.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW