Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli by’umwihariko ibya mazutu bidatumbagira.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yahaye Radio Rwanda nyuma yaho Urwego ngenzuramikorere (RURA) rutangarije ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro cya mazutu cyiyongereyeho 722 Frw.
RURA yavuze ko igiciro cya Mazutu cyiyongereyeho 722 Frw kiva kuri 2,205Frw cyariho kigera kuri 2,927 Frw mu gihe lisansi yo izakomeza kugura 2,938 Frw yari asanzweho.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko kubera ibibazo by’intambara biri mu Burasirazuba bwo hagati ,byagabanyije umusaruro w’ibicuruzwa bikomoka kuri Peteroli byajyaga ku isoko mpuzamahanga,byatumye ibiciro bikomeza bizamuka .
Yongeyeho ko ibyo byagize ingaruka ku Rwanda , igihugu nacyo gisanzwe gikura ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.
U Rwanda ruvuga ko ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ibikomoka kuri Peteroli bitabura ku isoko .
Eng Uwihanganye ati “ Kuva iki kibazo cyatangira turizeza Abanyarwanda ko nta kibazo kizabaho cy’ibyo bikomoka kuri Peteroli bishobora kubura ku isoko ry’u Rwanda, na n’ubu no mu gihe kiri imbere. “
Yongeyeho ko leta yakomeje gushyira nkunganire ku giciro cya Mazutu kugira ngo kibe kiri hasi y’igiciro mpuzamahanga.
Ati “ Igishyashya kiri hasi y’igiciro mpuzamahanga,abakurikira babona ko igiciro cya Mazutu cyazamutse cyane ugereranyije n’igiciro twariho ubu, ushatse kureba ku giciro mpuzamahanga, cyakabaye kizamuka nibura 60%. Ariko aho kiri ubu harimo nkunganire za leta kugira ngo kibe kitagera ku cy’isoko mpuzamahanga. “
RURA yavuze ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizakomeza kuba uko bisanzwe nta gihindutse.
RURA yongeraho ko ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli no gukomeza gutanga serivisi z’ingendo ku biciro bibereye abaturage.
Iti “ RURA izakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.

UMUSEKE.RW
