Umukobwa w’imyaka 17 yishwe n’abantu bamusanze mu nzu

Mu karere ka Ngoma ni ahari ibara ritukura cyane

Ngoma: Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yishwe n’abantu batahise bamenyekana bateye icyuma mu rubavu n’ndetse bamuca ikiganza.

Urupfu rw’uyu mukobwa rwabereye mu Mudugudu wa Kamvumba, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera mu karere ka Ngoma.

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu baturage bahatuye, avuga ko uriya mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, yararaga mu nzu yo ku ruhande (annexe) iwabo, ababyeyi be bakaba mu nzu nini.

Mu ijoro ryakeye abagizi ba nabi bataramenyekana, binjiye muri iyo nzu, bamutera ibyuma.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Yahise agwa aho yari aryamye kuko bari bamukomerekeje bikabije.”

Uyu muturage avuga ko Nyakwigendera nta kibazo yagiranaga n’abaturanyi ndetse ko yari akiri umwari.

Meya w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie yemereye UMUSEKE ko inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa ari ukuri. Ati “Nibyo niko byagenze kandi birababaje.”

Meya Niyonagira avuga ko Ubuyobozi hamwe n’inzego z’umutekano bageze aho iki gikorwa cyabereye bahumuriza abaturage. Avuga ko iperereza ku bakekwaho iki cyaha ryatangiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana avuga ko iperereza ku rupfu rw’uyu mukobwa ryatangiye.

Ati: “Kugeza ubu ntabo turafata bakekwaho iki cyaha, ariko turabizeza ko bazafatwa.”

Umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe mu Bitaro gukorerwa isuzuma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngoma

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *