Nyuma yo kubisabwa kenshi no kumvira abakunzi be, umuramyi Richard Nick Ngendahayo azataramira i Kigali mu Ugushyingo 2026.
Amakuru UMUSEKE yabonye ni uko Ngendahayo azataramira mu Rwanda mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Iki gitaramo cyiswe “Ni We Healing Concert – Edition 2”, kigiye kuba nyuma y’uko ku wa 29 Ugushyingo 2025 Nick Ngendahayo ataramiye i Kigali nyuma y’imyaka 17 adataramira mu Rwanda.
Icyo gitaramo cyabereye muri BK Arena cyitabiriwe n’abiganjemo abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, benshi mu bakitabiriye bagaragaza ko cyababereye ihumure n’umugisha.
Nick Ngendahayo yavuze ko yanyuzwe cyane n’uburyo yakiriwe, ashimangira ko urukundo yeretswe rwamukoze ku mutima ndetse rukamwongerera imbaraga zo gukomeza umurimo we w’ivugabutumwa.
Ati: “Nk’uko mwabisabye ko igitaramo kizajya kiba buri mwaka, ni ko bizubahirizwa Imana nibishaka. Byose tubikesha Imana. Ibyo twifuza byose tujye tubishyira imbere yayo, igihe cyayo nikigera bigasohora.”
Yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo cya kabiri igeze kure, yongeraho ko ari gutegura indirimbo nshya zikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abantu no kubafasha gukura mu buryo bw’umwuka.
Ati: “Izo ndirimbo zirimo ubuzima. Iyo ndirimba mba numva Imana iri kuvugira muri njye.”
Richard Nick yasabiye umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ashishikariza abantu gukomeza kwegera Imana no kwakira agakiza nk’inzira ibafasha guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima.
Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu myaka ya 2000, aza kwamamara binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Ni We’, ‘Ibuka’, ‘Si Umuhemu’, ‘Yambaye Icyubahiro’ na ‘Sinzakwitesha’.
Mu mwaka wa 2010, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki no kwigisha ijambo ry’Imana mu matorero atandukanye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
