Itorero ADEPR ryashyikirije icumbi abarokotse Jenoside batishoboye

Inzu yubakiwe impfubyi yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi

Kamonyi: Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Ntara y’Amajyepfo n’Inzego z’Ubuyobozi bwa Leta batashye inzu zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.

Izo nzu ziherereye mu Mudugudu wa Nyamugali, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge.

Inzu imwe muri ebyiri zatashywe harimo inzu yubakiwe imfubyi yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 witwa Evode. Hakaba n’inzu y’uwitwa Mukamana Laurence na we warokotse Jenoside.

Nsengiyukuri Evode avuga ko ababyeyi be bamusize afite imyaka 5 y’amavuko arerwa na Nyirasenge.

Uyu musore yabwiye UMUSEKE ko bimushimishije kuba abonye icumbi kuko yahoraga atekereza aho azakura ubushobozi akahabura.

Ati: ”Iyo ufite aho uba, ukagira aho uryama, kandi uri urubyiruko biba bishimishije ibindi biza bikurikiraho.”

Mukamana Laurence avuga ko inzu yabagamo yari yarasenyutse ajya gucumbika, agahora yibaza aho azakura amikoro yo kuyisana akahabura.

Yavuze ko umwaka ushize wa 2025 aribwo yabonye abayobozi b’Itorero ADEPR bamushyira ku rutonde rw’abagomba kubakirwa ubu akaba ayituyemo.

Umuyobozi w’Ururemo rw’Amajyepfo mu Itorero ADEPR, Past Ndayishimiye Tharcisse avuga ko imyaka yashize bahaga abarokotse Jenoside batishoboye amatungo, ubu bakaba barahinduye icyerekezo bakaba bubakira inzu.

Ati: “Uyu mwaka twafashe icyemezo cy’uko tugomba kubaka inzu imwe cyangwa ebyiri muri buri Paruwasi yo mu Rwanda nibura.”

Iyi nzu ADEPR yayubakiye Umubyeyi warokotse Jenoside utari ufite aho akika umusaya

Past Ndayishimiye avuga ko kubaka inzu imwe atari ihame, kuko hari aho basana izangiritse, bakubaka n’izindi guhera hasi.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside kibahangayikishije kuko bakoze ibarura basanga mu mwaka wa 2023, hari inzu zirenga 2,534 zubatswe mu bihe igihugu cyari kivuye muri Jenoside, zashaje.

Ati: “Iyo urebye usanga nta nzu zigera kuri 20 zisanwa buri mwaka, umubare w’izisigaye uracyari hejuru.”

Benedata avuga ko bakoranye ibiganiro n’Ubuyobozi bemeranywa ko gusanira abarokotse Jenoside bigomba kujyana no kubakira inzu abarokotse badafite aho kuba.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwaringira Marie Josée yashimiye abafatanyabikorwa bo mu Itorero ADEPR, bafatanya n’Ubuyobozi bwite bwa Leta kubakira inzu abatishoboye, avuga ko bamaze gutuza abasaga 20 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati: “Tubona mugenda mudufasha kumva ibibazo n’ibyo Umunyarwanda akeneye.”

Igikorwa cyo gutaha inzu zubakiwe abarokotse Jenoside batishoboye cyabanjirije ibikorwa nyirizina byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye kuri Paruwasi ya Kamonyi iherereye mu Murenge wa Rukoma.

Abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi n’abo mu Itorero ADEPR bataha inzu yubakiwe impfubyi yagizweho ingaruka na Jenoside
Umuyobozi w’Ururembo rw’Intara y’Amajyepfo mu Itorero ADEPR Past Ndayishimiye Tharcisse
Umuyobozi w’Ururemo rw’Amajyepfo Past Ndayishimiye Tharcisse yunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Imwe mu Miryango ifite ababo biciwe i Rukoma

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article