Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yanenze imirwanire y’Ingabo za Israel mu bitero zigaba kuri Liban zigambiriye guhitana abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah, avuga ko bigwamo abantu benshi kuko bigabwa ku inzu zituwemo.
Trump kandi yavuze ko Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, akwiriye kwitararika nubwo bafitanye umubano ukomeye.
Ati ” Hatari twe, hatari Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel ntiyari kubaho. Kandi hatari njye, Israel ntiyari kubaho, kuko nta wundi Perezida wemeye gukora ibyo nakoze.”
Uyu mutegetsi yabivugiye mu Bufaransa ahari kubera inama y’Ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi (G7).
Ni inama ibaye Isi yongeye kwiruhutsaho gato nyuma y’uko Amerika na Iran bageze ku bwumvikane bwo kuzasinya amasezerano yo guhagarika imirwano n’ubushyamirane mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ni amasezerano yari yaratindijwe n’uko hari ingingo zitumvikagwaho n’ibihugu byombi.
Iran yasabaga ko Israel ihagarika ibitero igaba kuri Liban ivuga ko iri guhiga abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah.
Uko ibitero byiyongeraga ni ko Iran yabishaga ikavuga ko nta masezerano izasinya ahubwo izakomeza gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli nyinshi mu Isi.
Perezida Donald Trump mu kiganiro n’abanyamakuru mu nama ya G7, bamubajije ku bitero bya Israel kuri Liban.
Trump yabinenze agira ati “Abantu benshi cyane bamaze kwicwa. Ntabwo ari ngombwa gusenya inzu zituyemo abantu buri gihe mushaka umuntu runaka, kuko muri izo nzu habamo abantu benshi, kandi bose si aba Hezbollah.”
Trump yavuze ko afitanye umubano mwiza cyane na Netanyahu, ariko yongeraho ko Netanyahu akwiye kurushaho kugira inshingano no kwitwararika ku bijyanye na Liban.
Yagize ati “Hatari twe, hatari Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel ntiyari kubaho. Kandi hatari njye, Israel ntiyari kubaho, kuko nta wundi Perezida wemeye gukora ibyo nakoze.”
Ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026 mu Busuwisi nibwo hateganyijwe isinywa ry’amasezerano hagati ya Amerika na Iran, ibishobora kurangiza ubushyamirane bumaze igihe kinini hagati y’ibi bihugu.
Amerika ishinja Iran kugambirura gutunga intwaro kirimbuzi, Iran nayo ikavuga ko nta kindi kigenza Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati uretse kwigarurira ibihugu by’Abarabu no gushyigikira intambara za Israel.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW