Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangaje ko iyi kipe yamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire na Banki ya Kigali azamara imyaka itanu.
ibi bije nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi 2026, ari bwo Uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd [SBL], rwatangaje ko amasezerano y’imikoranire yari hagati yarwo na Rayon Sports, yarangiye kandi nta yandi bazongera.
Nyuma y’ibiganiro bimaze igihe hagati y’iyi kipe na Banki ya Kigali, aganira n’abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri iyi kipe, Murenzi Abdallah uyibora mu nzibacyuho, yemeje ko impande zombi zamaze kwemeranya kuzakorana guhera mu mwaka utaha w’imikino 2026-27.
Murenzi yakomeje avuga ko n’ubwo hari ibyo Murera itumvikanyeho na SKOL ariko banitegura kuzayavugurura ku buryo imikoranire yari isanzwe izagumaho.
Yagize ati “Umwaka umwe, ibiri, itatu, ine, itanu, ishobora gushira ukorana n’umuntu, ku wa gatandatu hakaza undi ugasimbura. Uyu mwaka tuzakorana na BK. Ni we mufatanyabikorwa mukuru twasinye amasezerano, ntabwo ari ibihuha. Mu minsi iri imbere tuzayageza ku bakunzi ba Rayon Sports.”
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko ibibazo iyi kipe yari isanganywe by’imishahara, bigiye gushyirwaho akadomo kuko uyu mufatanyabikorwa wabo mushya, ari ikigo kinini cy’imari mu bikorera mu Rwanda kandi kizabibashamo.
Ati “Ni ikigo kinini cy’imari tuzafatanya mu bintu byinshi. Bya bibazo twajyaga tugira by’imishahara itabonekera igihe, ingengo y’imari itabonekera igihe, BK ije kubishyiraho akadomo. Ije gutanga igisubizo kirambye kuri bya bibazo by’amikoro twahoranaga.”
Nyuma y’uko aya masezerano ashyizweho umukono, mu minsi iri imbere Rayon Sports izerekana imyambaro mishya izambara mu myaka itanu iri imbere y’aya masezerano izaba iriho Banki ya Kigali ndetse na Jayrutty Investment nk’undi mufatanyabikorwa bagiranye amasezerano mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Amakuru avuga ko hari abandi bafatanyabikorwa bazagira uruhare mu kugura imodoka nshya ya Rayon Sports izifashishwa mu mwaka utaha w’imikino 2026-27. Mu gihe iyi modoka yaba ibonetse, Murera yaba igabanyije amafaranga yagendaga ku ngendo yakoraga dore yatangaga agera kuri miliyoni 50 Frw ku mwaka.
Bivugwa mu ngengo y’imari ya Murera y’umwaka utaha, hari imwe mu Ikompanyi izayigiraho uruhare ruri hejuru ya 30% cyangwa 40%.
Biteganyijwe ko Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League) ya 2026/27 izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, isozwe ku wa 30 Gicurasi 2027.


UMUSEKE.RW
