Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative kivuga ko hari amakoperative 37 ageze ku rwego rwo kwigira.
Umukozi wa RCA, Ngoga Innocent avuga ko hari ibipimo bagendeyeho bigaragaza urwego izi Koperative zigezeho ku buryo zimaze gutera intambwe ishimishije.
Ati: “Izi Koperative zirava mu ntera imwe zijya mu yindi, haba mu miyoborere ndetse no mu icungamutungo.”
Ngoga avuga ko mu bindi bipimo bibandaho kugira ngo Koperative ibe igeze mu rwego rwo kwigira, ari ukugenzura niba yubahiriza amategeko agenga amakoperative mu Rwanda, icungamutungo bakareba niba nta mutungo w’abanyamuryango wanyerejwe, gusa byose usanga bishingiye ku miyoborere.
Yongeyeho ati: “Tugenzura niba abanyamuryango ba Koperative bagabana umutungo bitarenze taliki 31/03 buri mwaka.”
Uyu mukozi avuga ko iyo bidakozwe gutya Koperative iba ifite amakemwa.
Umunyamuryango wa Koperative Indatwa za Kamonyi, Mukashimwe Pauline avuga ko ubumenyi bahawe bwatumye batinyuka bafata inguzanyo ya miliyoni 50 y’u Rwanda bazishyura mu gihe kitageze imyaka ibiri.

Ati: “Batwigishije Ikoranubahanga ridufasha mu micungire y’umutungo wa Koperative, no kubika amakuru y’abanyamuryango.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango wo gushyigikira Amakoperative (UGAMA) Habanabashaka Malachie yabwiye UMUSEKE ko hari amanota batanga hashingiwe ku cyiciro Koperative igezeho.
Habanabashaka avuga ko guhindura imyumvire ari kimwe mu byo bibandaho bashyira mu byiciro Amakoperative.
Ati: “Amakoperative 60 twahamagaye uyu munsi twashakaga kubereka ko ageze mu rwego rwo kwikorera, andi dusanga ageze mu rwego rwo gushora imali akava mu rwego rwo gusindagizwa.”
Habanabashaka avuga ko Umuryango UGAMA ahagagarariye umaze imyaka ibiri, wongerera ubumenyi aya makoperative 60 yiganjemo Amakoperative akora ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’ubworozi bw’amafi.
Cyakora avuga ko badacukije izi Koperative ahubwo bahinduye uburyo bakoranaga na yo.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye abanyamuryango ba Makoperative yazamuwe mu byiciro, ko kwihaza mu biribwa, mu bukungu no mu mitekerereze bakwiriye kubigira intego.
Izo Koperative zose zahawe impamyabushobozi nk’ikimenyetso cy’uko zimaze kuva mu cyiciro kimwe zijya mu kindi.
Imibare itangwa na RCA igaragaza ko mu Rwanda hari Amakoperative 7000.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
