Mu Karere ka Kamonyi, imiryango 95 yo mu Murenge wa Nyamiyaga yorojwe ihene, indi 16 yo mu Murenge wa Gacurabwenge yorozwa inka mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, kigizwemo uruhare n’umushinga RW0524 EPR Ruyumba n’umushinga RW0523 EPR Gacurabwenge ku bufatanye n’itorero Église Presbyteriénne au Rwanda (EPR) na Compassion Internationale .
Pasiteri Bizimana Jerome, Umuyobozi wa Piresipiteri ya Remera mu Itorero Église Presbyteriénne au Rwanda (EPR) avuga ko koroza abantu amatungo, bagatanga imashini zidoda, izikora imipira yo kwambara, gusezeranya imiryango mu mategeko yabanaga binyuranyije nayo no koroza inka abantu, byose ari ibikorwa by’ivugabutumwa rigamije guhindura imibereho y’abaturage.
Ati ” Abantu twigisha ijambo ry’Imana tuba tugamije ko banagira n’imibereho myiza kugira ngo babashe kwibeshaho. Nk’uko narimbivuze ko ari igikorwa cy’urukundo, abahawe amatungo turabasaba nabo kuzabigenza uko bitura, ntibizirikane bo ubwabo gusa, bakumva ko amatungo bahawe azabyara bakoroza n’abandi.”
Uwamariya Solange utuye mu Murenge wa Gacurabwenge yagaragaje ko imibereho yari imugoye ariko yizeye ko inka yorojwe na Église Presbyteriénne au Rwanda (EPR) igiye kumuhindurira ubuzima.
Ati “ Kwari ukubaho umuntu aca inshuro. Ugahinga ariko ntiweze kuko nyine nta gafumbire wabaga washyizemo ariko ubu umuntu yizeye kubona ifumbire akajya ahinga akeza.”
Habineza Jean Pierre we agaragaza ko yari mu cyiciro cyo gukurwa mu bukene ariko yarabuze ikimusunika ngo asatire amahirwe y’iterambere.
Ati ” Iyi nka nibyara amata azaboneka mbe nagurisha, abana ntibabure ikaramu n’ikayi ngo bajye ku ishuri.”
Muri icyo gikorwa kandi mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gihira hasezeranye mu mategeko imiryango 18 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uwanyirigira Jeanne yavuze ko yaramaze imyaka itanu abana n’uwo basezeranye ariko nyuma binyuze mu bukangurambaga bwa Compassion Internationale n’umurenge biyemeza gusezerana byemewe n’amategeko.
Ati “Ni umunsi mwiza, hamwe muba muvuze ko reka ukubana kwacu tugushyire mu mategeko na Leta ibyemeza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, agaragaza ko ugusezerana kw’iyi miryango mu mategeko bitanga umutekano ku miryango ndetse no ku bana kuko ababana baba bagiye kubana mu buryo Leta izi, bidashingiye ku bwumvikane abantu runaka baba bagiranye bo ubwabo.
Gitifu Umugiraneza agira inama abasezeranye kutumva ko isezerano bisobanuye kwihunza inshingano cyangwa kumva ko hari uburenganzira bwihariye umuntu ahawe.
Ati “ Mu nshingano abagize umuryango nk’umugabo n’umugore bahabwa n’itegeko ry’Umuryango n’Abantu rya 2024 ribabwira y’uko umugabo n’umugore bombi bategetswe gutunga urugo. Barabanza bakaba abayobozi b’urugo hanyuma hakiyongeramo inshingano zo gutunga urugo. Bombi rero bahahira urugo, barafatanya, umwe azana iki undi akazana iki.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yasabye kandi aborojwe amatungo kuzayafata neza, bakayitaho kugira ngo batazazimya igicaniro ahubwo bakazoroza abandi binyuze mu kwitura.














MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW