Ku muhanda witiriwe Kasa-Vubu, i Kinshasa, umusirikare wa Congo yishe umugabo wo muri Nigeria amurashe, harakekwa ko bapfuye umugore.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026, ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo (08h00 a.m), nibwo ku muhanda wa Ikelemba (werekeza i Gambela), muri Komine ya Kasa-Vubu, umusirikare yarashe umusore ukomoka muri Nigeria ahita apfa.
Umwe mu babibonye babajijwe, yavuze ko uriya muntu yarasiwe ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi aho yakoreraga umuvandimwe we wamuzanye i Kinshasa, amukuye iwabo muri Nigeria.
Mu buryo butunguranye uriya musore yarashwe isasu mu mutwe, aho umutangabuhamya wabibonye avuga ko nta makimbirane yabanjirije ubwo bwicanyi bwakozwe n’umusirikare wari unambaye imyambaro ya gisirikare.
Uyu watanze amakuru avuga ko uriya warashwe yari umuntu utuje kandi ukunda gusetsa.
Ati: “Nta makimbirane yari hagati y’abo bagabo bombi…Twumvise urusaku rw’amasasu. Tugerageza gusohoka mu kazi kugira ngo turebe ibibaye, mu igorofa ya mbere, twabonye umuntu aryamye hasi, umubiri we wuzuye amaraso, anyeganyega.”
Nyuma ngo uwo musirikare yaje gukangisha intwaro abari aho, anayitunga umumotari amutegeka kumutwara amuvana aho.
Uyu mutangabuhamya avuga ko gutabaza bitakunze kubera umujinya uwo musirikare yagaragaje kugira ngo abashe kuva aho atagiriwe nabi n’abaturage bashakaga kwihorera.
Andi makuru avuga ko amakimbirane yaturutse ku ifuhe. Uriya musirikare urinda Colonel utuye muri kariya gace ngo yaba yaragiranye amakimbirane n’uriya Munya-Nigeria biturutse ku mugore.
Mu rwego rwo gushyigikira mugenzi wabo, abacuruzi bakomoka muri Nigeria ngo ntibacuruje mu rwego rwo gusaba inzego za Leta ya Congo kugeza uwakoze buriya bwicanyi imbere y’ubutabera.
UMUSEKE.RW
