Abarenga miliyoni eshatu bitabiriye Umurenge Kagame Cup 2026

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko uyu mwaka ubwitabire bw’abarebye imikino ya nyuma y’irushanwa rya ‘Umurenge Kagame Cup’, bwarenze abagera kuri miliyoni eshatu.

Ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, ni bwo hasojwe irushanwa rya ‘Umurenge Kagame Cup 2026’, ryasorejwe mu Karere ka Bugesera.

Iri rushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, risanzwe rikundwa cyane n’abaturage, cyane ko rinakinwa n’ababa biganjemo abavandimwe babo.

Iry’uyu mwaka ryasorejwe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba, ryagize ubwitabire budasanzwe aho imikino ya nyuma yitabiriwe n’abari hagati ya miliyoni eshatu n’enye nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique.

Ati “Irushanwa ryagenze neza cyane. Io tubaze dusanga ryaritabiriwe n’abarenga miliyoni eshatu n’igice. Rifite icyo risobanuye kiremereye kuko twizihizamo Imiyoborere Myiza y’Igihugu cyacu n’Ubumwe.”

“Iri rushanwa rizamura urwego buri mwaka, rituma rirushaho kugenda neza, impano z’abaturage zikagaragara. Umwaka utaha tuzashyiramo imbaraga kugira ngo rikomeze kugenda neza.”

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 20, Umujyi wa Kigali ni wo wongeye kwegukanamo ibihembo byinshi nk’uko byari byagenze mu mwaka ushize ubwo ryasorezwaga mu Karere ka Musanze.

Amakipe yitwaye neza ahembwa miliyoni 1,8 Frw. Irushanwa ry’umwaka utaha rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Ku bibuga bitandukanye byo mu Karere ka Bugesera, hari abafana bakurikinaga imikino
Abaje kureba isozwa ry’imikino ya ruhago, baryohewe
Ni imikino ifasha abaturage kwishima

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *