Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru

Ingabo zasoje aya masomo zashimiwe umuhate zidahwema kugaragaza mu kurinda u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru zari zimazemo amezi ane, yaberaga mu Kigo cy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare kiri i Nasho (BMTC Nasho) mu Karere ka Kirehe.

Ni umuhango wabaye ku wa 23 Kamena 2026 witabirirwa n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Mubarakh yashimiye aba basirikare ku bwitange n’umurava bagaragaje muri iyi myitozo yo ku rwego rwo hejuru, ashimangira ko izabafasha kurinda neza ubusugire bw’igihugu no guhangana n’imbogamizi izo ari zo zose zahungabanya umutekano w’igihugu.

Yashishikarije abasoje iyi myitozo gukoresha ubumenyi bakuye mu mahugurwa basoje, mu nshingano zitandukanye bazoherezwamo.

Aya mahugurwa yamaze amezi ane yibanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare, no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.

Gen MK Mubarakh yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Muri ubwo butumwa, Perezida yashimye akazi gakomeje gukorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano, anashimira by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa uyu munsi.

Yabibukije ko amahugurwa ahoraho ari yo nkingi y’ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga.

Gen MK Mubarakh yashimangiye ko amahugurwa y’urwego rwisumbuye ku Ngabo zirwanira ku butaka afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka.

Yanagaragaje ko, uretse ubumenyi n’ubuhanga bwa tekiniki n’amayeri ya gisirikare, aya mahugurwa yanabatoje indangagaciro z’ingenzi zirimo imyitwarire ya gisirikare, ubunyamwuga ndetse no gukora inshingano zabo mu bunyangamugayo, byose bikajyana no kubahiriza amahame agenga RDF.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasabye abasirikare gukoresha neza ubumenyi bushya bungutse mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura, mu rwego rwo kurushaho gusohoza neza inshingano zabo za buri munsi.

Abasoje imyitozo bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kunyura mu nzira z’inzitane
Bagaragaje ubuhanga bwo guhangana n’umwanzi haba mu biturika no mu nkongi y’umuriro
Abasoje amahugurwa yahawe Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro cya 08 bagaragaje ubuhanga mu mirwanire
Abarwanira mu kirere bafatanya n’abo ku butaka mu guhashya umwanzi
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimangiye ko u Rwanda rurinzwe bya nyabyo
Ingabo zasoje aya masomo zashimiwe umuhate zidahwema kugaragaza mu kurinda u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *