Umugabo wo mu karere ka Rwamagana yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w’imyaka ine, umushinja ko yamushukishije isambusa.
Ibi byabaye ku wa 27 Kamena 2026, mu Murenge wa Munyiginya, mu karere ka Rwamagana.
Nyina w’uyu mwana avuga ko uyu mubyeyi we yamushukishije isambusa kugira ngo amusambanye. Ati “Byabaye ku isaha ya saa tatu. Umwana kugira ngo menye ko yamusambanyije, nari nasize mwambitse ikabutura, nsanga yayimukuyemo, mpita ndeba nsanga amasohoro amwuzuyeho.”
Uriya mwana ngo yavuze ko Se yamusambanyije, ati “Papa yambwiye ngo dukore ibintu arangurira isambusa.”
Nyina w’umwana yahise yitabaza abaturanyi n’umuyobozi ushinzwe umutekano.
Gusa ngo se w’umwana yamurwaniye na nyina, Se ashaka kumukarabya. Uriya mubyeyi ati “Ubwo mutekano ahita ahamagara RIB, nibwo baje kumufata.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte yabwiye BTN ko Se w’umwana ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Amakuru yatanzwe n’umugore we ari na we nyina w’umwana. Yamusigiye umwana agiye ku isoko, agarutse asanga amaze kumusambanya. Abibwira ubuyobozi, dusanga ni byo kandi n’umugabo arabyiyemerera.”
Umugabo ubu ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Gishari, umwana yahise ajyanwa kwa muganga kuri Isange One Stop Centre kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze.
Gitifu Ruhangaza asaba abaturage kudahishira uwakoze icyaha kugira ngo iri hogotera ricike burundu.
UMUSEKE.RW
