Brig Gen Karuretwa yasabye abari mu Itorero Indangamirwa kujyana n’icyerekezo cy’u Rwanda

Brig Gen Karuretwa yasabaye bari mu Itorero Indangamirwa kugira uruhare mu cyerekezo cy’u Rwanda

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, , Brig Gen Patrick Karuretwa,yasabye abitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16 kugira uruhare rufatika mu cyerekezo igihugu cyihaye .

Ni ubutumwa yabahaye ku 2 Nyakanga 2026, mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Ikiganiro cyibanze ku gushimangira indangagaciro z’Abanyarwanda, gukunda igihugu, ubuyobozi bwiza ndetse n’inshingano z’umuturage.

Aya mahugurwa ahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, ndetse n’abarangije neza gahunda y’Igihugu y’urugerero.

Mu kiganiro cye, Brig Gen Patrick Karuretwa yagaragaje amateka yihariye y’u Rwanda, agaruka ku rugendo igihugu cyanyuzemo rwavuye mu bihe bikomeye kikagera ku budaheranwa no ku iterambere rirambye, mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Yanagaragaje icyerekezo igihugu gifitiye ejo hazaza, anashishikariza urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kukigeraho.

Yagize ati “Ikibazo cy’ingenzi si ukongera kwibaza ngo, ‘Ni igihugu ki nshaka kubamo?’ Ahubwo ni ukwibaza ngo, ‘Ni umuturage umeze ute ngomba kuba we kugira ngo nubake igihugu nshaka?’’

Binyuze muri aya mahugurwa, abitabiriye bahabwa ubumenyi n’indangagaciro bibafasha kurushaho gukunda igihugu, kwimakaza imyitwarire iboneye n’umuco nyarwanda,   indangagaciro z’ubuyobozi, no kurushaho kugira inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa kirimo kwitabira amahugurwa azamara ibyumweru bitandatu, azatangira ku ya 1 Nyakanga akageza ku ya 10 Kanama 2026, abera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro.

Aya mahugurwa ahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda n’abandi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *