Ubwato butwaye Peteroli y’u Rwanda buri hafi y’icyambu

Ubwato butwaye Peteroli y'u Rwanda buri hafi y'icyambu

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko u Rwanda ruzakira ubwato bwa mbere bw’ibikomoka kuri peteroli bingana na toni ibihumbi 40 mu mpera za Nyakanga 2026.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma ku nsanganyamatsiko igira iti “Kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Hashize igihe mu Burasirazuba bwo Hagati hari intambara ya Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanagize ingaruka zitandukanye ku bihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagize ati “Muri ibyo bibazo harimo ifungwa ry’Umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ishyirwaho ry’umusoro shingiro wa 10% ku bicuruzwa byinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera mu mwaka wa 2025.”

Yakomeje ati “Ibi byahungabanyije ubucuruzi mpuzamahanga, bituma ibiciro by’ubwikorezi n’iby’ibicuruzwa bizamuka, binagabanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu.”

Yagaragaje ko hagati ya Gashyantare na Kamena 2026, igiciro cy’akagunguru ka peteroli cyazamutse kiva ku madolari 70$ kigera hejuru ya 126$.

Yavuze ko ibi byatumye lisansi izamukaho hafi 48% na mazutu izamukaho 50%. Yongeyeho ko ingaruka zabyo zakomeje kwiyongera mu bice bitandukanye.

Ati “Iri zamuka ryakurikiwe n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, ifumbire, gazi n’ibiribwa, bituma ikiguzi cy’ubuzima cyiyongera, ingo zikoresha amafaranga menshi ku byo zikenera buri munsi, ndetse n’inyungu y’ibigo by’ubucuruzi n’inganda iragabanuka.”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu  rwego rwo kwirinda ko ibikomoka kuri peteroli bibura ku isoko, Guverinoma yakomeje gushora imari mu kongera ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli, no gufasha abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu kubona inguzanyo kugira ngo bashobore kurangura.

Yagaragaje ko kugeza ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubika litiro zigera kuri miliyoni 118, kandi biteganyijwe ko ubu bushobozi buzongerwa bukagera kuri litiro miliyoni 230 mu mwaka wa 2029.

Ati “Ibi bizafasha Igihugu guhangana n’ihungabana rituruka ku masoko mpuzamahanga no gukomeza kubona peteroli ku buryo buhoraho.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko kugira ngo ubucuruzi bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga bworohe n’igiciro cyayo kigabanuke ku buryo burambye, Guverinoma yashyizeho gahunda yo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, binyujijwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda National Energy Company).

Minisitiri w’Intebe, yavuze ko ubwato bwa mbere bupakiye toni 40.000 buteganyijwe kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026, kandi buri kwezi u Rwanda ruzajya rwakira ubwato.

Ati “Ibi bizadufasha kugira ibiciro bito, kandi bidahindagurika mu gihe kirekire.”

Guverinoma y’u Rwanda imaze gushora agera kuri miliyari 48 Frw muri gahunda yo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli binyuze muri nkunganire yatanzwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2026.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko iyi nkunganire yashyizwe cyane mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Ati “Iyi nkunganire yatumye igiciro cya mazutu kiguma ku mafaranga y’u Rwanda 2 927 kuri litiro, aho kugera ku giciro nyakuri cya Frw 3600 cyari kubaho, iyo bishingira ku isoko.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugaragaza ubudahangarwa.

Mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwazamutseho 10%, ni mu gihe mu mwaka wa 2025 bwari bwazamutse ku kigero cya 9,4%.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko u Rwanda ruzakira ubwato bwa mbere bw’ibikomoka kuri peteroli
Minisitiri yagejeje ibikorwa bya guvernoma ku Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *