Imodoka y’ibitaro yagonze umusore w’imyaka 19

Imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Remera Rukoma (Photo Internet)

Kamonyi: Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Remera Rukoma yagonze umusore w’imyaka 19 y’amavuko ahita apfa.

Iyi mpanuka y’imodoka itwara abarwayi yabereye mu Mudugudu wa Kamayanja, Akagari ka Karengera Umurenge wa Musambira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko, uriya musore witwa Mugisha Nelson yari hafi y’umuhanda, imbangukiragutabara yari ijyanye umurwayi ku Bitaro bya Remera Rukoma iramugonga arapfa.

Ati: “Iperereza ku cyateje impanuka ryatangiye gukorwa, dutegereje ibizavamo.”

CIP HASSAN avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo usuzumwe, naho umushoferi wari utwaye ambulance afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Musambira.

Polisi irihanganisha umuryango wa Mugisha Nelson, igasaba abakoresha umuhanda kubahiriza gahunda ya ‘Turindane tugereyo Amahoro’ bakamenya ko umuhanda ukoreshwa n’abatwara ibinyabiziga, harimo abatwara imodoka, moto, amagare ndetse n’abanyamaguru.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *