Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’icyirenga w’ingabo z’Igihugu, yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali batatu n’abandi ba Ofisiye bakuru 74 n’abandi bafite amapeti atandukanye.
Itangazo ry’igiisirikare cy’u Rwanda ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga, 2026 rivuga ko Perezida Paul Kagame yemeje icyiruhuko cy’izabukuru kuri ba Maj.Gen Emmanuel Bayingana, Maj.Gen Vincent Gatama, na Brig.Gen Albert Rugambwa.
Abandi bemerewe kujya mu kiruho cy’izabukuru ni ba Ofisite Bakuru 74, ba Ofisite bato 78 n’abandi bagera ku 1,288 bo mu y’andi mapeti ya gisirikare.
Habaye umuhango wo gusezerera aba basirikare
Ku wa Gatanu, tariki 10 Nyakanga, 2026, ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura, RDF yasezereye mu cyubahiro ba Ofisiye bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi.
Uyu muhango ubaye ku nshuro ya 14, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Gen MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo, ari mu bitabiriye uyu muhango kimwe n’abandi Bagaba b’ingabo, ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru n’imiryango y’abagiye mu kiruhuko.
Minisitiri Marizamunda yashimiye abasezerewe ku bw’umurava bagaragaje mu gukorera igihugu.
Yabashimiye uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera kubaka igihugu. Yashimye kandi uruhare rwabo mu guhindura RDF ingabo zikomeye, zifite ubunyamwuga kandi zubashywe ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’imikoranire n’ibindi bihugu, ashimangira ko ibikorwa byabo bisize umurage uhoraho.
Minisitiri Marizamunda yanashimiye abo bashakanye ku nkunga idasanzwe batanze, agaragaza ko bitanze cyane mu gukomeza guhuza imiryango mu gihe abo bashakanye babaga bari mu butumwa bw’akazi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abasezerewe ku rukundo rw’igihugu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi kabo.
Yabashimiye kuba barigishije abakiri bato mu ngabo, bakabatoza indangagaciro za RDF, ibyatumye habaho urubyiruko rwiteguye kurinda igihugu.
Yagaragaje ko RDF n’igihugu bizakomeza kungukira ku bunararibonye, ubwenge n’inama by’abasezerewe.
Mu izina ry’abasezerewe, Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yagaragaje ko batewe ishema n’iterambere rikomeye RDF imaze kugeraho.
Yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’ubuyobozi bufite icyerekezo mu kubaka Ingabo z’u Rwanda zikomeye kandi zishyize hamwe.
Yemeje ko nubwo basezeye ku mirimo ya gisirikare, bazakomeza kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, ikinyabypfura no kwitanga, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.
Umuhango wasojwe no gushyikiriza abasezerewe icyemezo cy’ishimwe mu kubaha icyubahiro ku bw’akazi k’indashyikirwa n’umuhate bagaragaje mu Ngabo z’u Rwanda.



UMUSEKE.RW
