Ashton Hall na Kagarara bagiranye ibiganiro na RDB

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagiranye ibiganiro na Ashton Hall, Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara (Ashton Small) na Yogendra Kushwah uzwi nka Indian Ashton Hall, ku buryo bashobora kugira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yabakiriye ku mugoroba wo ku wa 11 Nyakanga 2026.

Mu butumwa RDB yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko ibiganiro byibanze ku buryo aba bakoresha imbuga nkoranyambaga bashobora gusangiza abakurikira babo ibyo babonye mu Rwanda, bikarufasha kurushaho kumenyekana.

Mu ruzinduko rwe i Kigali, Ashton Hall yanahuye n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente. Ibiganiro byabo byagarutse ku rugendo rwe no ku bikorwa ari gukorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ashton Hall akurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Indian Ashton Hall na we afite abakurikira benshi mu Buhinde, mu gihe Kagarara (Ashton Small) azwi cyane kubera ubutumwa atanga bushishikariza abantu bafite ubumuga kutadohoka ku ntego zabo.

RDB ivuga ko gukorana n’aba bakoresha imbuga nkoranyambaga bishobora gufasha mu kumenyekanisha u Rwanda, kongera umubare w’abarusura no gukurura ishoramari.

Ibi biri mu ngamba u Rwanda rumaze imyaka rukoresha mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article