Perezida Paul Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’umuryango we, kubera urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, Ise wa Emir wa Qatar uri ho kuri ubu, ndetse akaba afatwa nk’uwahinduye iki gihugu kuba kimwe mu bihugu bikize cyane kandi bifite ijambo rikomeye ku isi yitabye Imana ku wa 12 Nyakanga 2026 ku myaka 74. Ntabwo hatangajwe icyateye urupfu rwe.
Perezida Paul Kagame abinyujije kuri X kuri iki Cyumweru, yihanganishije Abanya-Qatar,inshuti n’umuryango we , avuga ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azibukwa nk’umuyobozi ufite icyerekezo.
Ati “Umurage we wo gukorera abaturage be no kwiyemeza gushyira imbere ubucuti n’ubutwererane bw’ibihugu uzakomeza kubaho mu bisekuruza byinshi.”
Yakomeje ati“Muri ibi bihe bikomeye njye n’abaturage b’u Rwanda twifatanyije na nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’abavandimwe bacu b’Abanya-Qatar.”
Hamad bin Khalifa yayoboye Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, aho yagize uruhare rukomeye mu guhindura igihugu no kugishyira ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubukungu na politike mpuzamahanga.
Sheikh Hamad azibukirwa cyane ku ruhare rwe rukomeye mu guteza imbere Qatar, aho yayikuye ku rwego ruciriritse akayigeza ku rwego rwo hejuru mu bukungu no mu miyoborere, ayigira kimwe mu bihugu bifite imbaraga mu ruhando mpuzamahanga.
Mu gihe yari ku butegetsi, yashyize imbaraga mu guteza imbere ubukungu bushingiye kuri peteroli na gaz, ndetse anashyigikira ishingwa rya Al Jazeera, yabaye imwe mu miyoboro y’itangazamakuru ikomeye ku isi.
Yagize kandi uruhare rukomeye mu kongerera igihugu cye ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
U Rwanda na Qatar ni ibihugu by’inshuti, bifitanye umubano udasanzwe n’ubufatanye bukomeye mu nzego z’ingenzi zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, umutekano n’ubuhahirane.
Sosiyete y’indege ya QatarAirways yaguze imigabane ingana na 60% mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu karere ka Bugesera, ndetse inateganya kugira imigabane ingana na 49% muri RwandAir.

UMUSEKE.RW
