U Rwanda n’ikipe ya Aston Villa iheruka kwitwara neza muri Shampiyona yo mu Bwongereza ikanatwara igikombe cya Europa, byasinye amasezerano y’imikoranire mu kwamamaza Visit Rwanda, afite agaciro k’agera kuri miliyoni 20 z’ama-Pound (ararenga miliyari 39.5Frw) ku mwaka.
Amakipe ya Aston Villa azajya yamabara Visit Rwanda imbere mu gatuza.
Iyi kipe ivuga ko ari amwe mu masezerano akomeye ibashije kugirana n’umuterankunga, akaba ashobora kugera kuri miliyini 20 z’ama-Pound buri mwaka.
Ku rubuga rw’ikipe ya Aston Villa, yavuze ko yishimiye gutangaza Visit Rwanda nk’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe, umufatanyabikorwa wemewe mu bukerarugendo kandi ko ari we wemerewe kujya agurisha ikawa.
Iyi kipe ivuga ko ikirango cya Visit Rwanda kizagaragara imbere mu gatuza ku myambaro y’amakipe yose iy’abagabo, iy’abagore n’ay’amashuri yigisha umupira y’iyi kipe, ndetse n’ahandi hantu h’ingenzi hari ibikorwa by’iyi kipe.
Yavuze ko ari amasezerano y’ingenzi mu mateka y’iyi kipe y’umupira w’amaguru.
U Rwanda nka hamwe mu hantu hakomeye mu bukerarugendo, no kureshya ahantu bashaka gushora imari, mu bucuruzi, ishoramari, kwakira ibirori bikomeye na siporo, impande zombi zizanafatanya mu bikorwa bitandukanye byibanda ku mupira w’amaguru, ubutoza ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza, mu kuzamura ubunyamwuga.
Francesco Calvo, Perezida w’ibikorwa by’ubucuruzi, muri Aston Villa yagize ati: “Ubu ni ubufatanye bushimishije cyane kuri Aston Villa Football Club, kandi ni ikimenyetso cy’uko iyi kipe ikomeje kwaguka no gukura ku isoko mpuzamahanga.”
Kugeza ubu Visit Rwanda ikorana n’amakipe akomeye i Burayi nka Paris Saint-Germain mu Bufaransa, na Atletico Madrid, muri Espagne/Spain ariko zambara Visit Rwanda ku kaboko.
Aya masezerano yatangiranye n’ikipe ya Arsenal, bikaba byaravugwaga ko u Rwanda riyiha miliyoni 10 z’ama-Pounds buri mwaka, impande zombi zarayahagaritse ku bwumvikane.
U Rwanda kandi rwanagiranaga aya masezerano na Bayer Munich yo mu Budage.
Janet Karemera, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau (RCB) yagize ati: “Ubu bufatanye ni ikimenyetso gikomeye cy’icyifuzo cy’u Rwanda cyo gukurura abantu ku isi, binyuze muri imwe mu mbuga zikomeye ku isi, no gushyira igihugu cyacu mu mwanya w’ahantu ho gusura, gushora imari no gukorera ubucuruzi.”
Bamwe babona ko u Rwanda ruri mu kazi ko kwamamaza igihugu mu kureshya ishoramari, abandi babona ko rupfusha ubusa amafaranga yagafashije benshi mu baturage barwo bagikennye gutera imbere.

UMUSEKE.RW
