Argentine yasanze Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Nyuma yo gusezerera u Bwongereza ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2, ikipe y’Igihugu ya Argentine yasanze Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026.

Umukino wa 1/2 wahuje aya makipe yombi, wabaye ku wa 15 Nyakanga kuri Mercedes-Benz Stadium yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yaba u Bwongereza cyangwa Argentine, buri kipe yari ifite abakinnyi bayo beza ngenderwaho mu kibuga.

Iminota 45 y’uyu mukino wari uhanzwe amaso na benshi hirya no hino ku Isi, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Gusa amakipe akigaruka mu gice cya Kabiri, The Three Lions bagarukanye imbaraga ndetse ku munota wa 55 bafungura amazamu.

U Bwongereza bwatsindiwe igitego na Anthony Gordon ariko ni igitego kitari gihagije.

Messi na bagenzi be ntabwo bigeze barekura cyangwa ngo bamanike amaboko ahubwo batanze ibyabo byose kugeza batsinze umukino.

Ku munota wa 85 w’umukino, abanya-Argentine babonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Enzo Fernandez ku mupira yatereye maze Pickford ntiyamenya uko bigenze.

Argentine yongeye gusetsa inshundura ku munota wa 90+9 ubwo Lautaro Martinez yatsindaga igitego cya kabiri cy’umutwe ku mupira yari ahawe na Lionel Messi.

Inzozi za Harry Kane na bagenzi be, zasaga n’izishyizweho iherezo ndetse umukino urangira intsinzi ibaye iya Argentine ku bitego 2-1.

Yahise isaga Espagne ku mukino wa nyuma nayo yahageze isezereye u Bufaransa ku bitego 2-0.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026 mu gihe u Bwongereza buzakina n’u Bufaransa mu guhatanira umwanya wa Gatatu.

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yakoze amateka yo kongera kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya nyuma yo kubikora mu 2022 ubwo yegukanaga igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma.

Enzo Fernandez yatsindiye ikipe ye igitego cya mbere
Igitego cya Anthony Gordon ntabwo cyari gihagije
Messi ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino
Ni umukino warimo amahane menshi
Ibyishimo byo byari byinshi ku banya-Argentine

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *