Dr Emmanuel John Nchimbi, wari Visi Perezida wa Tanzania yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ndetse asezeye burundu mu mirimo ya Leta na politiki.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabairi tariki 25 Kanama 2026, riturutse mu Biro bya Visi Perezida, Dr Nchimbi yavuze ko yashyikirije Perezida Samia Suluhu Hassan ibaruwa imusaba kwegura guhera ku wa 4 Nzeri 2026.
Dr Nchimbi yavuze ko icyemezo yafashe gishingiye ku ngingo z’amategeko ziri mu Itegeko Nshinga rya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, zimwemerera kwegura kugira ngo Perezida abashe gushyiraho undi Visi Perezida.
Yavuze ko ubwo yatangiraga inshingano ze, yari yarasezeranyije Perezida Hassan ko azamukorera mu budahemuka kandi ko azava ku mwanya igihe Umukuru w’Igihugu azabona ko hakenewe impinduka.
Dr Nchimbi yagize ati “Ku wa 27 Kanama 2025, nasezeranyije Nyakubahwa Perezida Dr Samia Suluhu Hassan ko nzamufasha ndetse ngakorera igihugu cyacu uko nshoboye kose kandi mu budahemuka busesuye.”
Yakomeje ati “Namwijeje kandi ko igihe cyose azabona ko hakenewe undi Visi Perezida, nzava kuri uwo mwanya. Nta gushidikanya, nizeye neza ko Nyakubahwa Perezida yifuza impinduka, bityo mfata icyemezo cyo gusohoza isezerano namuhaye.”
Dr Nchimbi yashimiye Perezida Hassan ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi, Chama Cha Mapinduzi (CCM), ku cyizere bamugiriye ndetse n’ubufatanye yamubonye mu gihe yari mu buyobozi.
Yashimiye kandi Abanya-Tanzania ku nkunga bamuhaye mu gihe yari mu mirimo ya Leta.
Nchimbi yavuze ko nubwo asezeye ku mirimo ya Leta na politiki azakomeza kuba umuturage ukunda igihugu cye kandi akomeza kukorera mu buryo bushoboka.
Dr Emmanuel John Nchimbi yari Visi-Perezida kuva mu Gushyingo 2025 ubwo yarahiriraga izo nshingano nk’uwahiswemo na Perezida Suluh ko yamubere Visi Perezida muri matora yari yatsinze.
Igitangazamakuru Mwanahalisi cyo muri Tanzania giherutse guhagarikwa gukora mu gihe cy’amezi atandatu nyuma y’amakuru cyatangaje kivuga ko Visi-Perezida yasabwe kwegura ndetse akaba yari asigaye ahezwa mu nama nkuru z’Igihugu n’izi Shyaka CCM.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
