Iran yagaragaje Trump aryamye mu isanduku yapfuye

Iki cyapa cyashyizwe ku Cyanya cya i Tehran

Iran yashyize icyapa kinini mu Murwa Mukuru, Tehran, kigaragaza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aryamye mu isanduku yapfuye.

Iki cyapa cyashyizwe ku Cyanya cya Enghelab, ahantu hazwi cyane muri Tehran hakunze gushyirwa ubutumwa bwa politiki n’amashusho agaragaza uko ubutegetsi bwa Iran bubona ibibazo mpuzamahanga.

Amafoto yakwirakwijwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Al Jazeera na The New York Times ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, agaragaza Trump aryamye mu isanduku y’umukara ifunguye. Muri iyo shusho, amaso n’umunwa birafunze, amaboko ayashyize ku nda, mu gihe ibirenge bigaragara ku mpera z’isanduku.

Kuri iyo sanduku handitseho amagambo agira ati “Tuzica Trump”, yanditse mu rurimi rw’Igiperisi no mu Cyongereza. Hari kandi n’ubutumwa bwibuka “abana ba Minab”, umujyi wo mu majyepfo ya Iran wagabweho igitero cyahitanye abanyeshuri bo mu ishuri ribanza ku wa 28 Gashyantare, ubwo Amerika na Israel byatangizaga ibitero simusiga kuri Iran.

Hafi y’icyo cyapa hashyizwe n’igishushanyo cy’ikiganza gifunze, gisobanurwa nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Iran yakomeje kuvuga ko izahorera ibyo bitero byahitanye uwo muyobozi

Mu minsi ishize  hakwirakwijwe amakuru avuga ko Trump, ubwo yari yitabiriye inama ya OTAN yabereye i Ankara muri Turukiya, yahinduye indege kubera impungenge z’umutekanono kwikanga ibitero. Icyakora, ayo makuru ntiyigeze yemezwa n’inzego za Amerika.

Imirwano ikomeje gukaza umurego hagati ya Amerika na Iran, aho impande zombi zikomeje guhanahana ibitero bya misile na drones.

Amerika ivuga ko ibitero byayo bigamije gusenya ibikorwa bya gisirikare bya Iran no guca intege ubushobozi bwayo bwo kugaba ibitero ku mato anyura mu Muyoboro wa Hormuz.

Iran na yo ikomeje kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *