Kigali – Muhirwa Paulin wayoboraga GS Sholi agakubitwa ikintu mu mutwe, yashyinguwe i Rusororo mu gahinda kenshi.
Hashyize icyumweru kirenga abagizi ba nabi bamukubise ikintu mu mutwe agahita apfa.
Uyu munsi, (ku wa Kane tariki 16 Nyakanga, 2026) nibwo umurambo wa Muhirwa Paulin washyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe bo mu muryango we babwiye UMUSEKE ko nyakwigendera Muhirwa Paulin ari mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.
Umwe mu batanze ubuhamya avuga ko mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Nyakwigendera, abatanze ubuhamya bashenguwe n’urupfu rwa Muhirwa Paulin, kuko yiciwe imbere y’urugo rwe nta kibazo afitanye n’umuntu uwo ari we wese.
Akavuga ko abatanze ubwo buhamya bababajwe cyane no kuba Muhirwa Paulin yaragize amahirwe yo kurokoka Jenoside, uyu munsi akaba azize abagizi ba nabi.
Mu muhango wo kumuherekeza, abafashe ijambo bose bagarutse ku bwitonzi bwa Muhirwa no gukunda umurimo byamurangaga.
Muhirwa Paulin yakubiswe ikintu mu mutwe nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabibwiye UMUSEKE.
Yavuze ko abantu bane bamaze gufatwa bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Muhirwa Paulin.
Cyakora bamwe mu baturage bari babwiye UMUSEKE ko Muhirwa Paulin yatemwe mu mutwe mu buryo bukabije, kuko yagejejwe mu Bitaro by’i Kabgayi, Abaganga basanga yakomeretse bigera ku bwonko, ndetse ko abamwitagaho basuzumye babona igufwa ry’umutwe ryangiritse ku buryo bitari gushoboka ko avurwa ngo akire.
Umwe mu bagize umuryango wa Muhirwa wahaye amakuru UMUSEKE, avuga ko bamenye ko hari undi muntu inzego z’umutekano zafatanye telefoni ngendanwa ya nyakwigendera.
Muhirwa Paulin yakubiswe ikintu mu mutwe taliki ya 08/07/2026, aza gupfa bukeye bwaho.
Muhirwa Paulin yari afite imyaka 39 y’amavuko akaba asize umugore n’abana batatu.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
