Nyuma y’igihe uwari Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Claudette Umutoni atagaragara mu nshingano ze, yasimbuwe na SP Diane Ntakirutimana usanzwe ashinzwe ibikorwa bya Siporo muri Polisi y’u Rwanda.
Hashize igihe CIP Claudette atari muri izi nshingano aho bivugwa ko yazihagaritswemo kubera ibyo ari kubazwa n’ubuyobozi bwe.
Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, yamaze kubona Umunyamabanga Mukuru mushya, SP Diane Ntakirutimana.
CIP Umutoni wasimbuwe na SP Diane, yari yageze muri izo nshingano muri Nyakanga 2023.
Police FC ntabwo iratangaza umutoza mushya nyuma y’uko itandukanye na Ben Moussa, nyamara iritegura gutangira imyitozo muri iki Cyumweru nta gihindutse.
Gusa iyi kipe yamaze kugera ku isoko ry’igura n’igurisha aho hari abakinnyi yamaze no gutangaza ko yaguze.

UMUSEKE.RW
