Abarwanyi bo muri Yemen bitwa aba-Houthis bashyigikiwe na Iran barashe drone y’igihugu cya Saudi Arabia, ndetse bagaragaza amashusho yayo irimo kugurumana.
Ni drone yo mu bwoko bwitwa Turkish Bayraktar Akıncı drone, yakorewe muri Turukiya ikaba yarasiwe mu gace kitwa Al-Jawf.
Aba-Houthis basabye America guhagarika ibitero kuri Iran kugira ngo na bo bahagarike ibitero ku nshuti za America.
Hashize igihe gito aba barwanyi bakorera muri Yemen batangiye kurasa amato ya Saudi Arabia, muri gahunda bise iyo gukumira icyo gihugu gucuruza petrol.
Kuri iki Cyumweru nibwo aba-Houthis batangaje ko barashe indege itagira umupilote y’ubutasi y’igisirikare cya Saudi Arabia.
Umuvugizi w’aba-Houthis witwa Yahya Saree, yavuze ko barashe indege ya drone yo mu bwoko bwa Bayraktar Akinci yakozwe na Turukiya ikaba yari mu bikorwa by’umwanzi, yongeraho ko yahanuwe “hakoresheje intwaro ikwiye.”
Yagize ko ingabo avugira zizahangana n’igitero icyo ari cyo cyose kigambiriye kuvogera ubusugire bw’igihugu, kandi zifite ubushobozi bwo kubikora.
Abategetsi ba Saudi Arabia ntibahise bagira icyo bavuga kuri ikigikorwa cyakozwe n’aba-Houthis.
Drones zo mu bwoko bwa Akıncı zigendera kure mu kirere, kandi zikaba zarakorewe gukoreshwa mu ntambara, by’umwihariko Saudi Arabia ni kimwe mu bihugu byaziguze na Turukiya.
Iirya drone imwe ishobora kugura amadolari ari hagati ya miliyoni 25$ kugera kuri miliyoni 30$.
Kugeza ubu aba-Houti bemeza ko bamaze kurasa amato atatu ya Saudi Arabia, na yo yatangiye kubagabaho ibitero ikoresheje indege.


UMUSEKE.RW
