Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2026/2027 kizatangira muri Mutarama 2027, umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’inshuke n’abanza uzava kuri 975 Frw ukagera ku 2,000 Frw, mu yisumbuye abiga bataha bakishyura 24,000 Frw avuye kuri 19,500 Frw, mu gihe abacumbikirwa bazajya batanga 110,000 Frw avuye kuri 85,000 Frw.
Izi mpinduka zatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, ubwo Minisitiri Nsengimana yari kuri Televiziyo Rwanda.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ubufasha Leta yahaga amashuri ngo abashe gukora buzongerwa kugira ngo buhuzwe n’ibiciro biri ku masoko ndetse umusanzu w’ababyeyi na wo uzongerwa, mashuri y’inshuke n’abanza, umusanzu w’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana uzava kuri 975 Frw ube 2,000 Frw.
Ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bataha, umusanzu uzava kuri 19,500 Frw ugere kuri 24,000 Frw, mu gihe abiga bacumbikirwa bazishyura 110,000 Frw ku mwaka, aho mbere batangaga 85,000 Frw ku gihembwe.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi mpinduka zishingiye ahanini ku izamuka ry’ibiciro, ariko ko Leta na yo izongera amafaranga itanga mu kunganira amashuri kugira ngo izamuka ry’umusanzu ridakomeza kuremerera ababyeyi, aho amafaranga Leta yageneraga amashuri (Capitation grant) aziyongeraho hejuru ya 65%.
Ati “Iyi mibare ireba uburyo ibiciro byagiye bihinduka. Nko mu biga babayo ibiciro byari kurenga ibihumbi 120 Frw ariko kuko yari asanzwe ari menshi turavuga ngo Leta izafasha kugira ngo atarenga ibihumbi 110 Frw.”
Uyu musanzu wari usanzweho kuva mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Kugeza ubu, abanyeshuri barenga miliyoni enye bafatira amafunguro ku ishuri.
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri imaze kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko igipimo cy’abana bava mu ishuri cyagabanutse kiva kuri 9,4% kigera kuri 4,7%.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
