Rayon yasanze Gor Mahia ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Ibifashijwemo n’abarimo Muderi Akbar n’abandi, Rayon Sports ikunzwe na benshi mu Rwanda, yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1 mu mukino wa 1/2.

Uyu mukino wari witabiriwe na benshi, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026.

Ni umukino kandi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abo mu Karere ka CECAFA, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice n’abandi.

Murera yari yagaruye abakinnyi 11 bayo bamaze iminsi babanzamo, cyane ko bari batarinjizwa igitego kugera bageze muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Jamus FC yo ntiyari ifite kapiteni wayo, Muhire Kevin wari wagize imvune mu mukino usoza iy’amatsinda ubwo batsindaga Mogadishu CC.

Iyi kipe yo muri Sudani y’Epfo, yatangiranye imbaraga nyinshi ishaka kubuza Rayon Soorts gutangiza umupira, ku buryo iminota 10 ya mbere y’umukino, byagoye Rayon Sports kwisanzura ku mupira.

Gusa uko iminota yicuma, ni ko Murera yagiye yiga amayeri yo gutsinda umukino ndetse ku munota wa 17 yari ifunguye amazamu.

Ni igitego cyatsinzwe na Muderi Akbar wari uzamukanye umupira, awushyira ku ruhande rw’iburyo ndetse witabwa na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, wahise yongera awutereka ku mutwe wa Muderi maze uruhukira mu rushundura.

Cyari igitego cyongeye kuzamura icyizere ku bakinnyi ba Rayon Sports bari bagowe na Jamus FC, ariko basoza iminota 45 y’igice cya mbere bari imbere n’icyo gitego 1-0.

Murera yagarutse mu gice cya Kabiri ikomeza kugaragaza inyota yo kubona igitego kindi, ndetse birayihira ku munota wa 57, Ibrahim Djingarey yongeye guhagurutsa Aba-Rayons ubwo yatsindaga igitego cya Kabiri.

Jamus FC yari nziza mu gusatira ariko ikagorwa na ba myugariro ba Rayon Sports, ntabwo yacitse intege ahubwo yahise yiga umuvuno wo gukina imipira miremire igana imbere.

Byayifashije kubona igitego cyatsinzwe na Bandiougou Diallo ku munota wa 70, nyuma y’umupira wari urenze Didier wakinaga mu mutima w’ubwuharizi bw’iyi kipe yo mu Nzove.

Haringingo yahise akora impinduka, akuramo Issa Djiguiba na Junior Kameni, basimburwa na Tambwe Gloire na Nizeyimana Mubarak.

Byatumye Murera yongera gutuza hagati mu kibuga, yongera kubuza Jamus FC kwisanzura nk’uko byari byatangiye.

Nyuma y’iminota mike agiye mu kibuga, rutahizamu, Nizeyimana Mubarak yongeye arasimburwa maze Tambwe yigizwa imbere gukina nka rutahizamu.

Akigira imbere, Gloire yahise ashyira iherezo ku nzozi za Jamus FC, ayitsinda igitego cya Gatatu ku munota wa 88, ndetse umukino urangira Aba-Rayons bateruye Kigali Pelé Stadium ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

Murera izakina na Gor Mahia yasezereye Al-Hilal SC biciye kuri penaliti 8-7 nyuma y’uko zari zanganyije igitego 1-1 mu minota 120.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026 muri Stade Amahoro.

Tambwe Gloire yatsindiye Murera igitego cya Gatatu
Rayon Sports yakatishije itike y’umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Murera
Muderi Akbar ni we wafunguye amazamu
Ni umukino wagoye Jamus FC
Abakinnyi 11 bari babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
11 ba Jamus FC ntibarimo Muhire Kevin
Perezida wa FERWAFA yari muri Stade
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA Ushinzwe Tekiniki, yari ahari
Abayobozi batandukanye ba CECAFA, barebye uyu mukino
Gor Mahia iri ku mukino wa nyuma
Abakunzi ba Gor Mahia bari baje kuyishyigikira
Riderman yasusurukije abari muri Kigali Pelé Stadium

UMUSEKE.RW

Share This Article